Popovich afite agahigo ko kuba ari we mutoza ufite intsinzi nyinshi mu mateka ya NBA, zingana na 1.422.
Mu ijambo rye, yashimiye abo bakoranye muri aka kazi, anashimangira ko ntaho agiye azakomeza urukundo afitiye Basketball.
Ibi byabaye nyuma y’aho uyu mugabo w’imyaka 76 agize uburwayi bwa ‘stroke’ mu Ugushyingo 2024, bwatumye imara igihe kinini atari mu kazi.
Kubura kwe kandi kwatumye San Antonio Spurs itagaragara mu makipe yakinnye Imikino ya Kamarampaka.
Mitch Johnson wari umaze iminsi ari umutoza w’umusigire, yagizwe umutoza mukuru.
Muri rusange, Popovich yageze muri San Antonio mu 1988, nyuma ajya muri Golden State Warriors, asubira muri Spurs mu 1996.
Popovich yanafashije Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwegukana umudali wa zahabu mu Mikino Olempike yabereye i Tokyo mu 2020.
Kuri ubu, Erik Spoelstra utoza Miami Heat kuva mu 2008 ni we mutoza umaze igihe kinini mu ikipe muri NBA.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!