00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Gregg Popovich yeguye ku gutoza San Antonio Spurs yari amaranye imyaka 29

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 3 May 2025 saa 03:58
Yasuwe :

Gregg Popovich wari umaze imyaka 29 ari Umutoza wa San Antonio Spurs yeguye kuri iyi mirimo, aba Umuyobozi Nshingwabikorwa muri iyi kipe yo muri NBA.

Popovich afite agahigo ko kuba ari we mutoza ufite intsinzi nyinshi mu mateka ya NBA, zingana na 1.422.

Mu ijambo rye, yashimiye abo bakoranye muri aka kazi, anashimangira ko ntaho agiye azakomeza urukundo afitiye Basketball.

Ibi byabaye nyuma y’aho uyu mugabo w’imyaka 76 agize uburwayi bwa ‘stroke’ mu Ugushyingo 2024, bwatumye imara igihe kinini atari mu kazi.

Kubura kwe kandi kwatumye San Antonio Spurs itagaragara mu makipe yakinnye Imikino ya Kamarampaka.

Mitch Johnson wari umaze iminsi ari umutoza w’umusigire, yagizwe umutoza mukuru.

Muri rusange, Popovich yageze muri San Antonio mu 1988, nyuma ajya muri Golden State Warriors, asubira muri Spurs mu 1996.

Popovich yanafashije Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwegukana umudali wa zahabu mu Mikino Olempike yabereye i Tokyo mu 2020.

Kuri ubu, Erik Spoelstra utoza Miami Heat kuva mu 2008 ni we mutoza umaze igihe kinini mu ikipe muri NBA.

Gregg Popovich yari amaze imyaka 29 ari umutoza wa San Antonio Spurs
Gregg Popovich arakomeza ari Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Spurs
Gregg Popovich yatwaranye na Spurs ibikombe bitanu bya Shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .