00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Golden State Warriors yatsinze Lakers

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 4 April 2025 saa 08:42
Yasuwe :

Golden State Warriors yatsinze Los Angeles Lakers amanota 123-116, muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA.

Uyu mukino w’abakeba wabaye mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2025 i Los Angeles.

Uba utegerejwe na benshi kuko uhuza Stephen Curry na LeBron James bari mu bakinnyi beza babayeho mu mateka.

Umukino watangiye wegeranye cyane ikinyuranyo ari gito. Agace ka mbere karangiye Warriors iyoboye n’amanota 26-24.

Mu gace ka kabiri, iyi kipe yakomerejeho ibifashijwemo na Brandin Podziemski watsindaga amanota atatu menshi. Ku rundi ruhande, Austin Reaves yagerageza kugabanya ikinyuranyo.

Igice cya mbere cyarangiye Warriors iyoboye umukino n’amanota 60 kuri 47 ya Lakers.

Iyi kipe yari mu rugo yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu, LeBron James na Rui Hachimura batsinda amanota menshi ariko Warriors iguma hafi aho.

Aka gace Lakers yagatsinzemo amanota 30-28, gusa Warriors ikomeza kuyobora umukino n’amanota 88-77 ibifashijwemo na Stephen Curry.

Agace ka nyuma, aba bakinnyi baba bahanzwe amaso bakomeje kwigaragaza ariko Warriors ikomeza kuyobora umukino kubera ikinyuranyo kinini yari yashyizemo.

Umukino warangiye Golden State Warriors yatsinze Los Angeles Lakers amanota 123-116. Stephen Curry yatsinzemo amanota 37, mu gihe LeBron James yatsinze 33.

Iyi kipe y’i Los Angeles yagumye ku mwanya wa kane, aho imaze gutsinda imikino 46, ikurikiwe na Warriors ifite 45 mu gice cy’iburengerazuba.

Indi mikino yabaye, Memphis Grizzlies yatsinze Miami Heat bigoranye amanora 110-108, Milwaukee Bucks itsinda Philadelphia 76ers amanota 126-113.

Minnesota Timberwolves yatsinze Brooklyn Nets amanota 105-90, Trail Blazers itsinda Toronto Raptors amanota 112-103, mu gihe Washington Wizards yatsinzwe na Orlando Magic amanota 109-97.

Stephen Curry yatsinze amanota 37
Draymond Green yishimira intsinzi
Lakers yananiwe kwikura imbere ya mukeba wayo
Ihangana rya LeBron James na Stephen Curry riba ritegerejwe cyane
David Beckham ni umwe mu byamamare byarebye uyu mukino
Ni umukino uhuruza ibyamamare
Jo Morant yafashije Grizzlies gutsinda Miami Heat
Bucks yatsinze Sixers

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .