Iyi mikino yabaye mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki ya 7 Werurwe 2025.
Umukino wa Lakers na Knicks wari utegerejwe cyane kuko wahuzaga amakipe yombi ameze neza mu gice cy’Iburasirazuba n’Iburengerazuba.
Lakers yari mu rugo yatangiye umukino neza itsinda agace ka mbere ku manota 31-27. Agace ka kabiri, Knicks yakajyanyemo imbaraga Jalen Brunson ayitsindira amanota menshi.
Igice cya mbere cyarangiye New York Knicks iyoboye umukino n’amanota 60 kuri 51 ya Lakers.
Umukino wakomeje kwegerana cyane no mu duce tubiri twa nyuma ari na ko abarimo Brunson na OG Anunoby batsindiraga Knicks cyane, mu gihe LeBron James na Luka Dončić babigenza uko ku rundi ruhande.
Iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya amanota 99-99 hashyirwaho iminota itanu y’inyogera (over time).
Iyi minota Lakers yayikinnye neza, by’umwihariko Luka Dončić yatsinze amanota atatu y’ingenzi yakoze ikinyuranyo.
Umukino warangiye Los Angeles Lakers yatsinze New York Knicks amanota 113-109 ibona intsinzi ya munani yikurikiranya.
Iyi kipe yakomeje kwicara ku mwanya wa kabiri, ikurikiye Oklahoma City Thunder iyoboye mu gice cy’Iburengerazuba.
Indi kipe yakomeje kwitwara neza ni Golden State Warriors yatsinze Brooklyn Nets amanota 121-119 yuzuza intsinzi ya 10 yikurikiranya.
Iyi kipe iri ku mwanya wa gatandatu mu gice cy’Iburengerazuba, aho muri rusange imaze gutsinda imikino 35 itsindwa 28.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Boston Celtics yatsinze Philadelphia 76ers amanota 123-105, Houston Rockets yatsinze Pelicans amanota 109-97, Atlanta Hawks itsinda Indiana Pacers amanota 124-118, mu gihe Chicago Bulls yatsinze Orlando Magic amanota 125-123.
Ku Cyumweru, hateganyijwe umukino ukomeye cyane, aho Boston Celtics izakira Los Angeles Lakers.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!