Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Kamena 2025, ni bwo hakinwe umukino wa gatanu w’imikino ya nyuma ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA Finals).
Oklahoma City Thunder na Indiana Pacers zikomeje guhanganira igikombe, dore ko mu mikino ibanza amakipe yombi, imwe yatsindaga indi ikishyura.
Oklahoma City Thunder yakomeje kugaragaza ubuhanga budasanzwe, yatsinze umukino wa kabiri wikurikiranya, aho yiyongereye amahirwe y’uko iramutse itsinze ukurikira yahita itwara igikombe.
Ni umukino wayoroheye cyane, dore ko ari yo yawuyoboye kuva utangiye kugera urangiye. Agace ka mbere yatsinze amanota 32-22, aka kabiri itsinda 27-23, aka gatatu itsindwa 28-34, aka kane yongera kuva inyuma igatsindamo amanota 33-30.
Ibi byayihesheje kwegukana umukino wa gatanu ku manota 120-109, igira imikino 3-2.
Indiana Pacers irasabwa gutsinda umukino ukurikiraho wa gatandatu uzabera ku kibuga cya Oklahoma City Thunder ku wa Gatanu, tariki ya 20 Kamena, byibuze ikizera gukina umukino wa karindwi, uteganyijwe ku wa 23 Kamena.
Umukino wa gatanu wasize Jalen Williams wa Oklahoma City Thunder atsinze amanota ari hejuru ya 25 mu mikino itatu yikurikiranya, ajya ku rutonde rw’abakinnyi batanu babikoze mu myaka 40 ishize.
Ni urutonde asangiye na Kyrie Irving, Kevin Durant, Dwyane Wade na Shaquille O’Neal.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!