Iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya kabiri, ryatangiye mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki 13 Ugushyingo 2024.
Umukino wari uhanzwe amaso cyane, ni uwo Golden State Warriors yakiriye Dallas Mavericks, aho Klay Thompson yari yasubiye mu rugo ku nshuro ya mbere nyuma yo gutandukana na Warriors yamazemo imyaka 13.
Iyi kipe yari mu rugo yatangiranye umukino imbaraga, De’Anthony Melton na Buddy Hield bayitsindira amanota menshi bityo isoza agace ka mbere iyoboye umukino na 33 kuri 27 ya Mavericks.
Mu gace ka kabiri, Mavericks yatangiye kwinjira mu mukino, Luka Dončić na Klay Thompson bayifasha kwigaranzura Warriors. Igice cya mbere cyarangiye iyoboye umukino n’amanota 63 kuri 59 ya Warriors.
Umukino wakomeje kwegerana cyane no mu duce tubiri twa nyuma kuko ikinyuranyo cyari gito cyane. Abarimo Kyrie Irving na Jonathan Kuminga bakoreye mu ngata bagenzi babo ari nako umukino ukomeza kuryoha.
Mu masegonda ya nyuma y’umukino, Stephen Curry yakoze ibyo azi kurusha ibindi, atsinda amanota atatu yafashije Golden State Warriors gutsinda Dallas Mavericks amanota 120-117.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Boston Celtics yatunguriwe mu rugo itsindwa na Atlanta Hawks amanota 117-116, New York Knicks yatsinze Philadelphia 76ers amanota 111-99, Milwaukee Bucks yatsinze Toronto Raptors amanota 99-85.
Tariki 16 Ugushyingo 2024, ni bwo Los Angeles Lakers izakina na San Antonio Spurs, Cleveland Cavaliers imeze neza cyane izakina na Chicago Bulls, mu gihe Warriors izasubira mu kibuga ikina na Memphis Grizzlies.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!