New York Knicks yabigezeho nyuma yo gutsinda Orlando Magic amanota 121-106 isoza itsinda rya mbere mu gice cy’iburasirazuba iyoboye, biyihesha kuzakira umukino.
Icyakora muri iri tsinda, nubwo Magic yatsinzwe ariko nayo yakomeje nk’ikipe yatsinzwe neza, ahubwo Boston Celtics irasezererwa.
Giannis Antetokounmpo na Damian Lillard bafashije Milwaukee Bucks gutsinda Detroit Pistons amanota 128-107 bityo isoza Itsinda B, mu gice cy’iburasirazuba idatsinzwe.
Indi kipe yabonye itike, ni Dallas Mavericks yatsinze Memphis Grizzlies amanota 121-116, biyihesha itike ya ¼ nk’iyatsinzwe neza.
Iyi mikino izatangira gukinwa tariki ya 11 Ukuboza 2024, aho Milwaukee Bucks izakina na Orlando Magic, Oklahoma City Thunder izakine na Dallas Mavericks.
Ni mu gihe tariki ya 12 Ukuboza 2024, New York Knicks izakina na Atlanta Hawks, mu gihe Houston Rockets izakina na Golden State Warriors.
Imikino ya ½ iteganyijwe tariki ya 14 na 15 Ukuboza 2024, mu gihe umukino wa nyuma ari tariki ya 18 Ukuboza 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!