00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Cleveland Cavaliers yabonye intsinzi ya 40

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 3 February 2025 saa 10:12
Yasuwe :

Cleveland Cavaliers yatsinze Dallas Mavericks amanota 144-101, iba ikipe ya mbere itsinze imikino 40 muri uyu mwaka wa Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri rusange, ni umukino utagoye Cleveland cyane kuko yawuyoboye kuva utangiye kugeza urangiye. Iyi kipe yakoze ibidasanzwe isoza agace ka mbere yatsinze amanota 50 kuri 19 ya Mavericks.

Yakomeje muri uwo mujyo no mu gace ka kabiri kuko nako yagatsinze ku manota 41 kuri 27. Mu gice cya kabiri, yagabanyije imbaraga yakoreshaga kuko yari yamaze kwizera intsinzi.

Umukino warangiye Cleveland Cavaliers yatsinze Dallas Mavericks amanota 144-101 ikomeza gushimangira umwanya wa mbere mu gice cy’iburasirazuba.

Ni umukino wa mbere Dallas Mavericks yakinnye idafite kizigenza wayo Luka Dončić werekeje muri Lakers, aho yabisikanye na Anthony Davis.

Indi mikino yabaye uyu munsi, Boston Celtics yatsinze Philadelphia 76ers amanota 118-110, Memphis Grizzlies itsinda Milwaukee Bucks amanota 132-119.

Ni mu gihe, Detroit Pistons yatsinze Chicago Bulls amanota 127-119 , Toronto Raptors itsinda Los Angeles Clippers amanota 115-108.

Cleveland Cavaliers yabonye intsinzi ya 40 muri uyu mwaka
Cleveland Cavaliers ikomeje kuyobora igice cy'iburasirazuba
Boston Celtics yatsinze Philadelphia 76ers
Boston Celtics yafashe umwanya wa kabiri mu gice cy'iburasirazuba
Memphis Grizzlies yabaye iya kabiri mu gice cy'iburengerazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .