Muri rusange, ni umukino utagoye Cleveland cyane kuko yawuyoboye kuva utangiye kugeza urangiye. Iyi kipe yakoze ibidasanzwe isoza agace ka mbere yatsinze amanota 50 kuri 19 ya Mavericks.
Yakomeje muri uwo mujyo no mu gace ka kabiri kuko nako yagatsinze ku manota 41 kuri 27. Mu gice cya kabiri, yagabanyije imbaraga yakoreshaga kuko yari yamaze kwizera intsinzi.
Umukino warangiye Cleveland Cavaliers yatsinze Dallas Mavericks amanota 144-101 ikomeza gushimangira umwanya wa mbere mu gice cy’iburasirazuba.
Ni umukino wa mbere Dallas Mavericks yakinnye idafite kizigenza wayo Luka Dončić werekeje muri Lakers, aho yabisikanye na Anthony Davis.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Boston Celtics yatsinze Philadelphia 76ers amanota 118-110, Memphis Grizzlies itsinda Milwaukee Bucks amanota 132-119.
Ni mu gihe, Detroit Pistons yatsinze Chicago Bulls amanota 127-119 , Toronto Raptors itsinda Los Angeles Clippers amanota 115-108.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!