00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Celtics na Spurs zatsinzwe, Pacers na Thunder zitwara neza

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 30 December 2024 saa 09:44
Yasuwe :

Boston Celtics yatsinzwe na Indiana Pacers amanota 123-114, Oklahoma City Thunder itsinda Memphis Grizzlies amanota 130-106 mu mikino ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umukino wa Celtics na Pacers wari witezwe cyane kuko amakipe yombi yaherukaga guhurira muri ½ cy’Imikino ya Kamarampaka, ubwo Celtics yegukanaga Igikombe cya Shampiyona.

Celtics ikomeje kugira umusaruro uvanze ndetse yatangiye gushijwa n’abakunzi bayo kudahozaho cyane ko umwaka ushize yari ikipe nziza cyane.

Oklahoma City Thunder yatsinze Memphis Grizzlies amanota 130-106 ikomeza kugaragaza ko ari kipe yo kwitondera uyu mwaka kuko wabaye umukino wa 11 yatsinze yikurikiranya.

Minnesota Timberwolves yatsinze San Antonio Spurs amanota 112-100, ubu umukino wa gatatu wikurikiranya itsinze.

Atlanta Hawks nayo yitwaye neza itsinda Toronto Raptors amanota 136-107 iba intsinzi ya gatatu yabonye yikurikiranya. Iyi kipe kandi yahise ifata umwanya wa gatatu mu burasirazuba.

Iyi mikino izakomeza mu rukerera rwo ku wa kabiri, aho Golden State Warriors izakina na Cleveland Cavaliers, Utah Jazz ikine na Denver Nuggets, mu gihe Chicago Bulls izasura Hornets.

Indiana Pacers yitwaye neza imbere ya Celtics
Tyrese Haliburton agerageza gutsinda
Oklahoma City Thunder imaze imikino 11 itsinda yikurikiranya
Anthony Edwards ahanganye na Victor Wembanyama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .