Umukino wa Celtics na Pacers wari witezwe cyane kuko amakipe yombi yaherukaga guhurira muri ½ cy’Imikino ya Kamarampaka, ubwo Celtics yegukanaga Igikombe cya Shampiyona.
Celtics ikomeje kugira umusaruro uvanze ndetse yatangiye gushijwa n’abakunzi bayo kudahozaho cyane ko umwaka ushize yari ikipe nziza cyane.
Oklahoma City Thunder yatsinze Memphis Grizzlies amanota 130-106 ikomeza kugaragaza ko ari kipe yo kwitondera uyu mwaka kuko wabaye umukino wa 11 yatsinze yikurikiranya.
Minnesota Timberwolves yatsinze San Antonio Spurs amanota 112-100, ubu umukino wa gatatu wikurikiranya itsinze.
Atlanta Hawks nayo yitwaye neza itsinda Toronto Raptors amanota 136-107 iba intsinzi ya gatatu yabonye yikurikiranya. Iyi kipe kandi yahise ifata umwanya wa gatatu mu burasirazuba.
Iyi mikino izakomeza mu rukerera rwo ku wa kabiri, aho Golden State Warriors izakina na Cleveland Cavaliers, Utah Jazz ikine na Denver Nuggets, mu gihe Chicago Bulls izasura Hornets.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!