Cavaliers ikomeje kugira umwaka mwiza cyane kuko iyi ntsinzi yabaye iya 35 ibonye muri uyu mwaka, mu gihe imaze gutsindwa imikino itandatu gusa.
Ibi biyishyira ku mwanya wa mbere mu gice cy’iburasirazuba, mu gihe ari nabyo bihe byiza igize mu mateka ya NBA.
Undi mukino, Atlanta Hawks yatsinze Boston Celtics amanota 119-115 ifata umwanya wa gatandatu mu gice cy’iburasirazuba.
Golden State Warriors nayo ikomeje kwicuma igana imbere, nyuma yo gutsinda Washington Wizards amanota 122-114, ifata umwanya wa 10 mu gice cy’iburengerazuba.
Mu yindi mikino, Indiana Pacers yatsinze Philadelphia 76ers amanota 115-102, Houston Rockets yatsinze Trail Blazers amanota 125-103. Undi mukino urahuza Miami Heat na San Antonio Spurs.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!