Iki gihugu ntabwo cyorohewe kuko cyatewe n’inkongi y’umuriro yiswe Palisades yatangiye ku wa Kabiri w’iki cyumweru muri Los Angeles, ikaba imaze gutuma abaturage barenga 30.000 bava mu byabo.
Icyakora mu bindi bice by’igihugu Shampiyona ya Basketball yakomeje.
Umukino wari uhanzwe amaso, ni uwo Cleveland Cavaliers yakinnye na Raptors kuko iyi kipe ikomeje kwitwara neza bityo hibazwaga niba iyo muri Canada yabasha kuyihagarika.
Ntabwo byayoroheye kuko Cavaliers iri mu bihe byayo. Ni umukino waranzwe no kuba Raptors yayoboraga agace kamwe, indi ikayobora akandi gutyo gutyo.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya amanota 61-61.
Mu gace ka gatatu, Scottie Barnes na Chris Boucher bakomeje gufasha Raptors kwitwara neza, aka gace karangira yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota atanu.
Cavaliers yasubiranye imbaraga mu gace ka nyuma abarimo Darius Garland Na Evan Mobley bayifasha kwigaranzura Raptors. Umukino warangiye Cleveland Cavaliers yatsinze Toronto Raptors amanota 132-126 yuzuza intsinzi 12 zikurikiranya.
Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Golden State Warriors yatsinze Pistons amanota 107-104, Houston Rockets itsinda Memphis Grizzlies amanota 119-115, Dallas Mavericks itsinda Trail Blazers amanota 117-111.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!