00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Boston Celtics yujuje intsinzi ya 50

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 19 March 2025 saa 09:16
Yasuwe :

Boston Celtics yatsinze Brooklyn Nets amanota 104-96, yuzuza intsinzi ya 50, muri uyu mwaka w’imikino muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA.

Uyu mukino wabaye mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki ya 19 Werurwe 2025 kuri TD Garden. Iyi kipe yari mu rugo, ntabwo yari ifite ba kizigenza bayo Jayson Tatum na Jaylen Brown.

Nets yatangiye umukino neza itsinda agace ka mbere ku manota 26-21. Mu ka kabiri, Celtics yatangiye kwinjira mu mukino amakipe yombi agatsindimo amanota 23-23.

Igice cya mbere cyarangiye Brooklyn Nets iyoboye umukino n’amanota 49-44.

Mu gace ka gatatu, Celtics yatangiye kugaragaza imbaraga itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Kristaps Porziņģis watsindaga amanota menshi.

Mu gace ka nyuma, umukino wakomeje muri uwo mujyo, Celtics ikomeza kuwuyobora ari nako abarimo Baylor Scheierman na Derrick White bayitsindiraga cyane.

Umukino warangiye Boston Celtics yatsinze Brooklyn Nets amanota 104-96, ibona intsinzi ya gatatu yikurikiranya, iba iya 50 muri rusange.

Yabaye ikipe ya gatatu yagize intsinzi 50 nyuma ya Cleveland Cavaliers na Oklahoma City Thunder zifite 56.

Indi mikino yabaye uyu munsi, Jimmy Butler yafashije Golden State Warriors gutsinda Milwaukee Bucks amanota 104-93, iba intsinzi ya munani mu mikino icyenda iheruka.

Atlanta Hawks yatsinze Charlotte Hornets amanota 134-102. Kawhi Leonard yafashije Los Angeles Clippers gutsinda Cleveland Cavaliers amanota 132-119.

Ku munsi w’ejo hateganyijwe umukino ukomeye uzahuza Los Angeles Lakers na Denver Nuggets.

Kristaps Porziņģis atsinda dunk
Derrick White ni umwe mu bagize umukino mwiza
Baylor Scheierman yishimira intsinzi
Jimmy Butler atsinda amanota atatu agakorerwa n'ikosa
Warriors yatsinze umukino wa munani mu icyenda iheruka
Kawhi Leonard yafashije Clippers gutsinda Cavs
LA Clippers yatsinze Cavs

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .