Uyu mukino wabaye mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki ya 19 Werurwe 2025 kuri TD Garden. Iyi kipe yari mu rugo, ntabwo yari ifite ba kizigenza bayo Jayson Tatum na Jaylen Brown.
Nets yatangiye umukino neza itsinda agace ka mbere ku manota 26-21. Mu ka kabiri, Celtics yatangiye kwinjira mu mukino amakipe yombi agatsindimo amanota 23-23.
Igice cya mbere cyarangiye Brooklyn Nets iyoboye umukino n’amanota 49-44.
Mu gace ka gatatu, Celtics yatangiye kugaragaza imbaraga itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Kristaps Porziņģis watsindaga amanota menshi.
Mu gace ka nyuma, umukino wakomeje muri uwo mujyo, Celtics ikomeza kuwuyobora ari nako abarimo Baylor Scheierman na Derrick White bayitsindiraga cyane.
Umukino warangiye Boston Celtics yatsinze Brooklyn Nets amanota 104-96, ibona intsinzi ya gatatu yikurikiranya, iba iya 50 muri rusange.
Yabaye ikipe ya gatatu yagize intsinzi 50 nyuma ya Cleveland Cavaliers na Oklahoma City Thunder zifite 56.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Jimmy Butler yafashije Golden State Warriors gutsinda Milwaukee Bucks amanota 104-93, iba intsinzi ya munani mu mikino icyenda iheruka.
Atlanta Hawks yatsinze Charlotte Hornets amanota 134-102. Kawhi Leonard yafashije Los Angeles Clippers gutsinda Cleveland Cavaliers amanota 132-119.
Ku munsi w’ejo hateganyijwe umukino ukomeye uzahuza Los Angeles Lakers na Denver Nuggets.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!