Atlanta yabaye ikipe ya munani mu Burasirazuba mu gihe Pelicans yiyongereye ku makipe ahagarariye Uburengerazuba.
Atlanta Hawks yageze yageze muri playoffs ibanje gutsinda Cleveland Cavaliers amanota 107-101 (25-36, 26-25, 33-23, 23-17) mu mukino Cavaliers yari yatangiye neza.
Muri uyu mukino, Trae Young yafashije Atlanta kuzamura amanota kuko mu minota 40 yatsinze amanota 38 anatanga imipira icyenda yabyaye amanota.
Bogdan Bogdanović nawe yazamuye amanota ya Atlanta atsinda 19 anatanga imipira ibiri yabyaye amanota mu minota 29 yamaze mu kibuga.
Abandi bakinnyi ba Atlanta bagize uruhare mu kuzamura ikinyuranyo cy’amanota cyane mu duce tubiri twa nyuma ni De’Andre Hunter, Danilo Gallinari na Clint Capela.
Ku ruhande rwa Cleveland Cavaliers yari yatangiye yinjira neza mu mukino itsinda agace ka mbere (36-25) ntiyabasha gukomerezaho mu duce dutatu dusigaye.
Lauri Markkanen yabaye umukinnyi wa Cavaliers watsinze amanota menshi (26) kurusha bagenzi be mu minota 37 yamaze mu kibuga akurikirwa na Darius Garland (21).
Evan Mobley yatsinze amanota 18, Caris LeVert atsinda 16 mu gihe Jarrett Allen yatsinze amanota 11 mu minota 35 yamaze mu kibuga.
Atlanta, Miami Heats, Philadelphia, Toronto Raptors, Milwaukee Bucks, Chicago Bulls, Boston Celtics na Brooklyn Nets niyo makipe ahagarariye igice cy’Uburasirazuba.
Mu gice cy’Uburengerazuba hari hategerejwe umukino wahuje New Orleans Pelicans yatsinze Los Angeles Clippers amanota 105-101 (30-22,26-24,18-38,31-17).
Ni umukino New Orleans Pelicans yatangiye neza iri imbere mu gace ka mbere yasoje yizigamye amanota umunani ariko byaje kuyikomerera mu gace ka gatatu.
Agace ka gatatu kabaye kabi kuri New Orleans Pelicans, yagatsindiwemo amanota 38-18, ikinyuranyo cy’amanota 20 nyuma y’uko yanatsinze agace ka kabiri bigoye (26-24).
Brandon Ingram yafashije Pelicans atsinda amanota 30, CJ McCollum atsinda 19 mu gihe Trey Murphy na Larry Nance Jr buri umwe yatsinze amanota 14 mu minota 24.
Amanota Clippers yakuye muri uyu mukino yazamuwe cyane na Marcus Morris Sr na Reggie Jackson buri umwe yatsinze amanota 27, Norman Powell atsinda amanota 17.
Andi makipe ahagarariye igice cy’Uburengerazuba ni Phoenix Suns, Dallas, Utah Jazz, Golden State Warriors, Denver Nuggets, Memphis Grizzlies na Minnesota Wolves.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022, imikino ya kamarampaka irahita itangira. Dallas Mavericks irakira Utah Jazz (19:00) , Memphis ikine na Minnesota (21:30).
Ku Cyumweru imikino izakomeza, Philadelphia izakira Toronto Raptors (00:00) naho Golden State Warriors ikine na Nuggets saa munani z’ijoro.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!