00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nate Ament ukomoka mu Rwanda, yerekeje muri Tennessee Basketball

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 28 April 2025 saa 11:01
Yasuwe :

Nate Ament uri mu bakinnyi bahanzwe amaso, yekereje muri Tennessee Basketball izwiho kuzamura impano zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukinnyi w’imyaka 17 ufite nyina w’Umunyarwanda, ni umwe mu bari bahagaze neza muri Shampiyona ya Basketball yo mu mashuri yisumbuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakiniraga Highland School yo muri Leta ya Virginia.

Kuri ubu, yerekeje muri Tennessee Basketball ibarizwa muri Shampiyona ya Kaminuza muri Amerika (NCAA).

Umutoza wa Tennessee Basketball, Rick Barnes, yatangaje ko bahisemo uyu mukinnyi kuko afite impano idasanzwe.

Ati “Nate azatuzanira byinshi kuko akina Basketball igezweho. Hamwe n’ingano ye, afite n’ubumenyi bwo gucenga, gutanga umupira no kuboneza mu nkangara neza.”

Yakomeje agira ati “ Nate yumva Basketball ku rwego rwo hejuru, bityo afite ubumenyi bwinshi kandi arakomeye. Mu maso yacu ni we mukinnyi wa mbere iwacu, twishimiye cyane kumugira mu ikipe yacu.”

Ament aherutse gushyira hanze urukweto rukoze mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda yakorewe n’uruganda rwa Reebok bakorana.

Nate Ament aheruka gushyirwa ku mwanya wa kane mu bakinnyi 100 beza bakiri bato muri Amerika. Ni umwe mu batanga icyizere ndetse byatangiye kuvugwa ko ashobora kuzatekerezwaho muri ‘NBA draft’ mu 2026.

Mu mwaka ushize, uyu mukinnyi yaserukanye n’Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika y’abatarengeje imyaka 18 mu mikino ya ‘2024 FIBA U-18 Americas Championship’ banegukanyemo umudali wa zahabu.

Nate Ament yerekeje muri Tennessee Basketball, aho azanakomereza kaminuza
Umubyeyi wa Nate (ubanza ibumoso) akomoka mu Rwanda
Nate Ament ni umwe mu bahanzwe amaso
Nate Ament yerekeje muri Tennessee Basketball nyuma yo kubica muri Highland School
Ament aherutse gushyira hanze urukweto rukoze mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda yakorewe na Reebok

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .