Uyu mukinnyi w’imyaka 17 ufite nyina w’Umunyarwanda, ni umwe mu bari bahagaze neza muri Shampiyona ya Basketball yo mu mashuri yisumbuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakiniraga Highland School yo muri Leta ya Virginia.
Kuri ubu, yerekeje muri Tennessee Basketball ibarizwa muri Shampiyona ya Kaminuza muri Amerika (NCAA).
Umutoza wa Tennessee Basketball, Rick Barnes, yatangaje ko bahisemo uyu mukinnyi kuko afite impano idasanzwe.
Ati “Nate azatuzanira byinshi kuko akina Basketball igezweho. Hamwe n’ingano ye, afite n’ubumenyi bwo gucenga, gutanga umupira no kuboneza mu nkangara neza.”
Yakomeje agira ati “ Nate yumva Basketball ku rwego rwo hejuru, bityo afite ubumenyi bwinshi kandi arakomeye. Mu maso yacu ni we mukinnyi wa mbere iwacu, twishimiye cyane kumugira mu ikipe yacu.”
Ament aherutse gushyira hanze urukweto rukoze mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda yakorewe n’uruganda rwa Reebok bakorana.
Nate Ament aheruka gushyirwa ku mwanya wa kane mu bakinnyi 100 beza bakiri bato muri Amerika. Ni umwe mu batanga icyizere ndetse byatangiye kuvugwa ko ashobora kuzatekerezwaho muri ‘NBA draft’ mu 2026.
Mu mwaka ushize, uyu mukinnyi yaserukanye n’Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika y’abatarengeje imyaka 18 mu mikino ya ‘2024 FIBA U-18 Americas Championship’ banegukanyemo umudali wa zahabu.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!