Cadí La Seu ni ikipe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Shampiyona ya Espagne, aho mu mwaka ushize yabaye iya 11. Yatsinze imikino 12 itsindwa 18.
Uyu mukinnyi yabaye uwa kabiri werekeje muri Espagne nyuma ya Butera Hope wagiye muri CAB Estepona yo mu Cyiciro twagereranya nk’icya kabiri.
Murekatete ni umwe mu bakinnyi bagize umwaka ushize mwiza kuko yawukozemo amateka menshi mu ikipe ye ya Washington State Cougars ndetse akomeje no kwigaragaza mu Ikipe y’Igihugu iri mu mikino y’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi iri kubera muri BK Arena.
Yaciye uduhigo twinshi muri iyi kipe ye kuko yabashije kuba umukinnyi wa mbere mu mateka wakoze rebound nyinshi (990), block nyinshi (188), wakinnye imikino myinshi (153) ndetse wanabanje mu kibuga inshuro nyinshi (145).
Muri rusange, amaze gutsindira Washington State Cougars Women’s Basketball amanota 1552 bimushyira ku mwanya wa gatanu mu bamaze gutsindira iyi kipe amanota menshi mu mateka yayo.
Ibi kandi byatumye ashyirwa mu bakinnye umukino w’intoranwa muri Shampiyona ihuza kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Women’s College All Star Game).
Si ibyo gusa kuko yagiye no gukora igeragezwa muri Phoenix Mercury yo muri WNBA.
Bella Murekatete ni umukobwa w’imyaka 23 wavukiye mu Karere ka Huye, wakuze akina Umupira w’Amaguru na Volleyball mbere yo kwisanga muri Basketball.
Mu 2022 yegukanye igihembo cy’umukinnyi wazamuye urwego muri Shampiyona. Murekatete yakiniye amakipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye nko mu batarengeje imyaka 16, 18 ndetse no mu ikipe nkuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!