Mugwiza Désiré yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWABA nk’umukandida rukumbi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Ukuboza 2020 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA), Mugwiza Désiré, yongeye kwiyamamariza uyu mwanya nk’umukandida rukumbi mu matora azaba ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2020 muri Onomo Hotel.

Ku wa Gatanu tariki ya 4 Ukuboza nibwo gutanga ubusabe bwo kwiyamamariza kuyobora FERWABA bwashyizweho akadomo.

Mugwiza Désiré uyobora iri Shyirahamwe kuva mu 2012 nyuma yo gusimbura Kalisa Eric Salongo wari wareguye mu mpera za 2011, ni we mukandida rukumbi wiyamamaje ku mwanya wa Perezida ndetse arahabwa amahirwe yo gutorerwa manda ya gatatu nyuma yo gutangwa na APR BBC.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere ushinzwe umutungo, hiyamamaje Mugwaneza Pascale uwusanzweho, aho yatanzwe na The Hoops Rwanda. Azaba ahanganye na Kayitesi Eugénie wo muri RP-IPRC Huye.

Nyirishema Richard watanzwe na UGB, yongeye kwiyamamariza kuva Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa mu gihe Muhongerwa Alice wavuye mu Ubumwe WBBC, na we yongeye kwiyamamariza kuba Umubitsi.

Munana Aimé watanzwe na UGB, ni umukandida rukumbi ku mwanya w’Umujyanama mu mategeko mu gihe ku mwanya w’Umujyanama mu bya tekinike hiyamamaje Habimana Claudette wavuye mu Ubumwe WBBC na Kigenza Danny watanzwe na Espoir BBC.

Komisiyo itegura aya matora ikuriwe na Murefu Richard, ikaba irimo Kayiranga Albert nka Visi Perezida na Karigirwa Francine nk’Umunyamabanga akaba n’Umwanditsi.

Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré, yiyamamarije manda ya gatatu nk'umukandida rukumbi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .