Kuri uyu wa 21 Ukuboza ni bwo habaye amatora ya Komite Nyobozi nshya ya FERWABA kuri Park Inn Hotel mu Mujyi wa Kigali.
Mugwiza Désiré umaze imyaka 12 ayobora FERWABA, yongeye kugirirwa icyizere atorwa 100% ku majwi 19 y’abitabiriye amatora.
Nyuma yo gutorwa, Mugwiza yavuze ko we na komite ye biteguye gukomeza gukorera abanyamuryango babagiriye icyizere, aho muri iyi manda yifuza ko shampiyona yazakinwa kinyamwuga.
Yatangaje ko kandi mu mwaka utaha w’imikino hazubakwa ibibuga 10 mu gihugu hose, kubaka irerero rya FERWABA rizajya rijyamo abana bafite impano kurusha abandi ndetse no gusakara ikibuga cya Kimironko (Gymnasium).
Muri aya matora, hakoreshejwe uburyo bwo kwiyamamaza nk’ikipe ndetse buri mwanya wariho umuntu umwe, banatsinze ku bwiganze bw’amajwi 100%.
Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere ushinzwe umutungo, hongeye gutorwa Mugwaneza Pascale uwusanzweho, Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe amarushanwa yabaye Munyangaju Eduard wasimbuye Nyirishema Richard.
Muhongerwa Alice yongeye kugirirwa icyizere cyo kuba Umubitsi, Munana Aimé yongeye kuba Umujyanama mu bijyanye n’amategeko, ku mwanya w’Umujyanama mu bya tekinike hatsinze Habimana Claudette, mu gihe Mwiseneza Maxime yabaye ushinzwe iterambere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!