Nyota Mireille ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukinira Ikipe ya REG WBBC yabikoze mu mukino batsinzemo Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rishinzwe Ubuvuzi (UR CMHS).
Muri uyu mukino kandi, Muganza Nyota Mireille yakoze rebounds 12, imibare itarakorwa n’undi mukinnyi muri Shampiyona y’Abagore mu Rwanda.
Muri rusange, REG WBBC yatsinze URCMHS amanota 181-26, arimo 60 ya Muganza Nyota Mireille.
Muri uyu mukino, Kantore Sandra na we ukinira REG WBBC yatsinze amanota 41 anatanga imipira umunani yabyaye amanota mu gihe Mushikiwabo Sandrine yinjije amanota 34.
Undi mukino wakinwe mu Cyiciro cy’Abagore, The Hoops yatsinze ADEGI amanota 74-54, Ishimwe Josiane (ADEGI) yatsinzemo amanota 31.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!