Mu butumwa Mugabe yanyujije kuri Twitter, yavuze ko Imana yamufashije kugera ku ndoto ze zo guhagararira igihugu cye mu myaka 11 yose, yongeraho ko ari ishema n’umugisha kuba umwe mu bagize ikipe y’igihugu.
Ati ”Ndashimira Imana na buri wese wagize uruhare mu rugendo rwanjye; ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball (Ferwaba), abavandimwe banjye (abakinnyi), abatoza bose, abaganga, inshuti n’umuryango, abafana. Mwarakoze kungirira icyizere no kunshyigikira”.
Mugabe yakomeje agira ati “Ubu urugendo rugeze ku musozo. Ndashimira kandi ntewe ishema no kuba naratanze byose. Ubu ni igihe cyo gutangira urugendo rushya. Imana ibahe umugisha mwese, ndabakunda, ndabubaha”.
Mugabe w’imyaka 34 y’amavuko yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Rusizi BBC kuva mu 2007 kugeza mu 2009 mbere yo kujya muri Espoir BBC.
Espoir BBC yayikiniye kuva mu 2009 ayivamo mu 2015 agana muri Patriots BBC yari ivutse, kugeza ubu aracyayirimo anayibereye kapiteni.
Kuva mu 2011 atangira gufasha ikipe y’igihugu y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, yari mu bakinnye igikombe cya Afurika.
Yagiye aba kapiteni w’ikipe y’u Rwanda inshuro nyinshi anakina imikino y’igikombe cya Afurika cya 2013 na 2017.
Mugabe ntiyakunzwe guhirwa n’ikipe y’igihugu kuko yamaze imyaka itatu adahamagarwa ku mpamvu zitakunze kuvugwaho rumwe.
Yahamagawe muri Nyakanga 2021 nyuma y’uko yaherukaga mu Ikipe y’Igihugu ya Basketball muri Nyakanga 2018 ubwo hashakwagwa itike y’igikombe cy’Isi cya 2019 ndetse icyo gihe u Rwanda rwatsinze Uganda mu ijonjora ry’ibanze.
Mugabe Aristide amaze imyaka 15 akina Basketball, ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda b’icyitegererezo mu mikino yose u Rwanda ruserukamo, aherutse gushimirwa n’Ishyirahamwe Nyafurika ry’Umukino wa Basketball muri Afurika (BAL).
Byari mu rwego rwo kuzirikana uruhare bagira mu gukundisha abakiri bato umukino wa Basketball. ishimwe bahawe rinareba uruhare umuntu agira mu gukwiza ubutumwa bwiza muri sosiyete binyuze muri Basketball.
It has been real !11 years representing my country 🇷🇼 🙏🏾 God made it happen for me, It is has been an honor and a blessing to be a part of the National team(DREAM CAME TRUE ) pic.twitter.com/jHqQbYXAvy
— Mugabe Aristide (@AriMugabe88) June 30, 2022




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!