Shampiyona y’umukino wa Basketball mu bagabo n’abagore, iterwa inkunga na Banki ya Kigali, ni ryo rushanwa rya mbere ryakinwe ku butaka bw’u Rwanda kuva hageze icyorezo cya Coronavirus muri Werurwe.
Iri rushanwa ryari rimaze iminsi irindwi ribera muri Kigali Arena mu muhezo, ryashyizweho akadomo kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’umukino wa nyuma wahuje Patriots BBC na REG BBC mu bagabo.
Perezida Paul Kagame yitabiriye uyu mukino wa nyuma nkuko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro binyuze kuri Twitter. Ni ku nshuro ya kabiri akurikiranye iri rushanwa risoza Shampiyona ya Basketball nyuma y’uko yanarebye imwe mu mikino yabaye ku wa Gatanu.
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball, Mugwiza Désiré, na bo bari mu bakurikiye uyu mukino.
This evening at the @kigali_arena, President Kagame attended the @BankofKigali Basketball National League men’s finals game between @PatriotsBBC and @regbbcofficial which saw the Patriots remain the defending champions. pic.twitter.com/DBYwt99Fx8
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) October 24, 2020
Patriots BBC yatwaye ibikombe bya Shampiyona bibiri biheruka, yegukanye icya gatatu yikurikiranya nyuma yo kurusha REG BBC, ikayitsinda ku manota 76-61.
Cyabaye igikombe cya kane cya Shampiyona iyi kipe ya Patriots BBC yegukanye, ni nyuma yo gutwara ikindi mu 2016.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, RP-IPRC Kigali yegukanye umwanya wa gatatu mu bagabo, itsinze APR BBC amanota 87-79.
Mu bagore, igikombe cya Shampiyona cyegukanywe na The Hoops Rwanda itsinze RP-IPRC Huye WBBC amanota 68-63 mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Ubumwe WBBC itsinze APR WBBC amanota 67-52.
Iri rushanwa ryatangiye ku Cyumweru gishize mu gihe hari hashize iminsi 219 (amezi arindwi n’iminsi itanu), nta mukino cyangwa irushanwa ribera ku butaka bw’u Rwanda kuva tariki ya 14 Werurwe ubwo Minisiteri y’Ubuzima yatangazaga ko habonetse umurwayi wa mbere wa COVID-19.
Ku wa 28 Nzeri nibwo Minisiteri ya Siporo yakomoreye imikino mu Rwanda, ariko buri shyirahamwe ry’umukino risabwa gutanga uburyo rizubahirizamo amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mbere yo kwemererwa gusubukura amarushanwa cyangwa gutangira imyitozo ku makipe.
Amakipe ya Basketball yatangiye kwitoza nyuma yo gupimwa icyorezo cya Coronavirus ku wa 29 Nzeri mu gihe yagiye mu mwiherero muri Hotel La Palisse i Nyamata ku wa 16 Ukwakira, na bwo akabanza gupimwa COVID-19.
Banki ya Kigali imaze imyaka ibiri itera inkunga Shampiyona ya Basketball mu Rwanda, yishyuye ibisabwa byose kugira ngo amakipe 12 yakinaga iri rushanwa abe hamwe mu mwiherero kuva ku wa 16 Ukwakira kugeza kuri uyu wa 24 Ukwakira.
Shampiyona ya Basketball isojwe u Rwanda rwitegura kwakira imikino yo mu matsinda A, B na D yo majonjora yo gushaka itike ya Afrobasket 2021 izitabirwa n’amakipe 16, ikabera i Kigali hagati ya ya tariki ya 24 Kanama n’iya 5 Nzeri 2021.
Muri iri rushanwa, ibihugu 11 byiyongera ku ikipe y’u Rwanda, bizahurira i Kigali mu Ugushyingo 2020 mu gihe andi makipe ane yo mu itsinda E azahurira mu Mujyi wa Alexandria mu Misiri.
Kimwe mu byagendeweho hatoranywa aho imikino yo gushaka itike ya Afrobasket 2021 izabera harimo kuba byoroshye kuhakorera ingendo kandi bikajyana no kuba bitashyira ubuzima bw’abantu mu kaga, aho bizakorwa hubahirizwa amabwiriza ya FIBA arimo gupima abantu no gukorera ahantu hatekanye.
U Rwanda rutegereje kandi kumenya niba ruzakira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2020) ryagombaga gusorezwa i Kigali muri Gicurasi, ariko rigasubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus. Hari amakuru ko iri rushanwa u Rwanda ruhagarariwemo na Patriots BBC, rishobora kuba mu Ukuboza uyu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!