Mu maso ya Perezida Kagame, Patriots BBC yatsinze City Oilers ibona itike ya BAL 2020 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Ukuboza 2019 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League (BAL), yabonye itike yo gukina umwaka usanzwe w’imikino y’iri rushanwa uzaba mu mwaka utaha wa 2020, ni nyuma y’uko itsinze City Oilers yo muri Uganda amanota 81-59 mu mukino wa ½ wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu mukino w’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya BAL 2020 mu gace k’iburasirazuba bwa Afurika, warebwe n’abarimo Perezida Paul Kagame, Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall, Perezida wa FIBA Afrique Anibal Manave na Minisiteri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

Ubwo Perezida Kagame yinjiraga muri Kigali Arena, City Oilers yari imbere n’amanota 10-9 ya Patriots BBC. Kubera umurindi w’Abanyarwanda batari bake bari baje kureba uyu mukino byateye imbaraga abasore ba Patriots ndetse nyuma y’amasegonda make Nijimbere Guibert atsinda amanota atatu yashyize Patriots BBC imbere (12-10).

Patriots BBC yatsinze aka gace ka mbere ku manota 25-19 mu gihe aka kabiri karangiye itsinze 17-14, amakipe yombi ajya kuruhuka harimo ikinyuranyo cy’amanota icyenda (42-33).

Agace ka gatatu katsinzwe na Patriots BBC ku manota 19-13 mu gihe aka kane nako kabonetsemo amanota 20-13 maze umukino urangira harimo ikinyuranyo cy’amanota 22 (81-59).

Nijimbere Guibert wanashimiwe bikomeye na bagenzi be ubwo umukino wari urangiye, ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, 14, akurikiwe na Kenneth Gasana watsinze 11.

Wabaye umukino wa kabiri wa BAL, Perezida Kagame arebye muri iki cyumweru, ni nyuma yo kwitabira n’uwahuje Patriots BBC na GNBC yo muri Madagascar ku wa Gatatu, aho yamuritse ku mugaragaro ikirango cy’iri rushanwa ryashyizweho na NBA ku bufatanye na FIBA.

Undi mukino wa ½ wabaye kuri uyu wa Gatandatu, warangiye GNBC yo muri Madagascar igeze ku mukino wa nyuma, itsinze Ferroviario Maputo yo muri Mozambique amanota 94-90.

Patriots BBC na GNBC zari kumwe mu itsinda A, zirahurira ku mukino wa nyuma kuri iki Cyumweru saa moya n’igice z’umugoroba. Amakipe yombi yabonye itike yo gukina umwaka w’imikino usanzwe (Regular Season) wa BAL 2020 uzatangira muri Werurwe, aho uzitabirwa n’amakipe 12.

Indi kipe ya gatatu izajyana n’izi zombi, irava hagati ya Ferroviario Maputo na City Oilers zihatanira umwanya wa gatatu guhera saa 17:00.

Patriots BBC na City Oilers zaherukaga guhurira mu ijonjora rya mbere ryabereye muri Tanzania
Abanyarwanda batari bake baje gushyigikira Patriots BBC muri uyu mukino wa 1/2
Byari ibyishimo ku Banyarwanda ubwo Patriots BBC yatsindaga City Oilers
Ruzigande Ally ashyira umupira mu nkangara
Ruzigande yatsinze amanota 10 muri uyu mukino
Umutoza mukuru wa Patriots BBC, Carey Odhiambo yitegereza uko umukino uri kugenda
Mukama Victor yitegura kuzamuka ngo ashyire umupira mu nkangara
Mugabe Aristide agerageza gushyira umupira mu nkangara
Kenneth Gasana ashaka uko acenga Robinson Opong wa City Oilers
Nijimbere Guibert yitegura gushyira umupira mu nkangara
Adarius Lamar Pegues wa Patriots BBC yahuraga na City Oilers yavuyemo
Mugabe Aristide acika Devonte Elliott wa City Oilers
Umuhanzi Bruce Melody yasusurukije abaje kureba uyu mukino wa 1/2
Adarius Lamar Pegues wa Patriots BBC yatsinze amanota icyenda muri uyu mukino
Perezida Kagame ari mu barebye uyu mukino Patriots BBC yaboneyemo itike ya BAL 2020
Uhereye ibumoso ni: Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, Perezida wa FIBA Afrique Anibal Manave, Perezida Paul Kagame, Perezida wa BAL Amadou Gallo Fall na Perezida wa FERWABA Mugwiza Desire
Umutoza wungirije wa Patriots BBC, Liz Mills yereka abakinnyi ko hasigaye iminota ibiri
Ndizeye Dieudonne abuza umukinnyi wa City Oilers gutambuka
Jordin D Mayes watsinze amanota menshi (9)muri City Oilers
Devonte Elliott yitegura gushyira umupira mu nkangara
Nijimbere Guibert yashimiwe na bagenzi be nyuma yo gufasha Patriots BBC kubona itike ya BAL 2020 batsinze City Oilers

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza