00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mafoto 50: Ibyaranze umukino u Rwanda rwatsinzemo Argentine mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 22 August 2024 saa 06:47
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 21 Kanama 2024 Abanyarwanda bongeye kubyina intsinzi nyuma y’aho Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinze iya Argentine amanota 58-38 ikabona itike ya ½ cy’imikino y’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Ni umukino witabiriwe bikomeye cyane kuko BK Arena yari yuzuye ndetse by’umwihariko Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bamwe mu bawukurikiye.

U Rwanda ruherereye mu itsinda rya gatatu, rumaze gutsinda imikino ibiri rumaze gukina, aho rwahereye kuri Liban rugakurikizaho Argentine.

U Rwanda rwayoboye umukino rwahuyemo na Argentine kuva utangiye kugeza urangiye, aho abarimo Murekatete Bella, Destiney Philoxy na Ineza Sifa bongeye kwigaragaza cyane.

Umukino wa nyuma mu itsinda, uteganyijwe ku wa Kane, tariki 22 Kanama, aho u Rwanda rukina na Grande-Britagne.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bihe by’ingenzi byaranze umukino w’u Rwanda na Argentine mu mafoto 50.

Amakipe yombi aririmba indirimbo zubahiriza ibihugu
Umukino watangiye saa Mbiri z'ijoro zuzuye
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bishimira intsinzi
Philoxy azamukana umupira
Abafana bagendanaga n'umukino
Kantore Sandra ahanganye n'abakinnyi ba Argentine
Basketball ni umwe mu mikino igitsina gire kitabira kurusha indi mu Rwanda
Aba bafana bayoboye na Maxime baba bafaba bikomeye
Amashusho n'amafoto y'urwibutso aba afatwa ku bwinshi
Murekatete Bella atsinda lancer franc
Umuryango wa Ange Kagame wakurikiye uyu mukino
Umuhanzikazi Bwiza yasusurukije abitabiriye uyu mukino
Ineza Sifa agerageza gutsinda amanota abiri
Kantore Sandra agerageza gutsinda
Ineza Sifa ni umwe mu bakinnyi bazwiho gutsinda amanota atatu menshi
Aya makipe ari guhatanira itike ijya mu Gikombe cy'Isi kizabera mu Budage 2026
Bamwe mu bafana baba basize amarangi
Abakinnyi b'u Rwanda bishimira intsinzi
Abafana bari buzuye BK Arena
Rwampundu Meshack wahoze akina Basketball aba yagiye gushyigikira bagenzi be
Butera Hope agerageza gutsinda amanota
Murekatete ahanganiye umupira na Diana Cabrera
Ineza Sifa ahanganye na Diana Cabrera
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kumwe na Minisitiri mushya wa Siporo, Nyirishema Richard na Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré
Ibihugu umunani nibyo byitabiriye iri rushanwa rikomeje kubera muri BK Arena
Hampton Keisha ni umwe mu bakinnyi u Rwanda rugenderaho
Destiney Philoxy agerageza gutsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .