Ikipe y’u Rwanda yatangiye umwiherero mu ntangiriro z’uku kwezi, iherereye mu itsinda rimwe na Nigeria, Mali na Sudani y’Epfo.
Mbere yo gutangira gukina irushanwa rizaba guhera ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo kugeza ku Cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo, ku wa Mbere, abakinnyi b’u Rwanda basuwe na Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa, ari kumwe n’Umunyamabango Uhoraho, Shema Maboko Didier na Mugwiza Désiré uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball.
Mu butumwa yabahaye, Minisitiri Munyangaju yabasabye kugenda nk’abagiye ku rugamba bagahatana kuko babonye ibyari bikenewe byose kugira ngo bitegure neza.
Ati “Ibyishimo by’Abanyarwanda nimwe babitezeho, turabifuriza intsinzi kandi abanyarwanda bose babari inyuma, nyuma y’irushanwa tuzongera twicare twishimire intsinzi.”
Muri iyi mikino izabera muri Kigali Arena, mu itsinda D, u Rwanda ruzatangira rukina na Mali ku wa 26 Ugushyingo mu mukino uzaba saa Mbili z’umugoroba (20:00) mu gihe Nigeria izaba yakinnye na Algérie saa Tanu z’amanywa (11:00).
Ikipe y’Igihugu izasubira mu kibuga tariki ya 28 Ugushyingo ikina na Nigeria guhera saa Mbili, mu gihe Algérie izaba yakinnye na Mali guhera saa Kumi n’imwe z’umugoroba.
Umukino wa nyuma w’u Rwanda mu itsinda D uteganyijwe ku wa 29 Ugushyingo, aho uzaruhuza na Sudani y’Epfo guhera saa Mbili mu gihe Nigeria izaba yakinnye na Mali saa Kumi n’imwe.
Andi makipe azitabira iyi mikino i Kigali ni Tunisie, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Madagascar zo mu itsinda A ndetse na Sénégal, Angola, Mozambique na Kenya zo mu itsinda B.
Afrobasket 2021 izitabirwa n’amakipe 16, izabera mu Rwanda hagati ya tariki ya 24 Kanama n’iya 5 Nzeri 2021.
Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino, ikipe y’u Rwanda yatsinze iya Mozambique amanota 96-65 mu mukino wa gicuti wabaye ku Cyumweru muri Kigali Arena.
Amakipe ane ari mu itsinda E azahurira mu Mujyi wa Alexandria mu Misiri hagati ya tariki ya 27 n’iya 29 Ugushyingo 2020 ni Maroc, Misiri, Cap-Vert na Uganda.
Imikino yo mu itsinda C ririmo Côte d’Ivoire, Cameroun, Guinée Equatoriale na Guinée, yo yakinwe muri Gashyantare uyu mwaka.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!