Uyu mukino wa nyuma wabaye mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki ya 18 Ukuboza 2024.
Uyu mukino watangiye wegeranye cyane, amakipe yombi atsindana ikinyuranyo gito. Agace ka mbere karangiye Thunder iyoboye n’amanota 28 kuri 27.
Umukino wakomeje muri uwo mujyo no mu gace ka kabiri, abarimo Shai Gilgeous-Alexander na Giannis Antetokounmpo batsindira impande zombi. Igice cya mbere cyarangiye, Bucks iyoboye umukino n’amanota 51 kuri 50 ya Thunder.
Mu gace ka gatatu, Damian Lillard yakoreye mu ngata Giannis, Bucks itangira kongera ikinyuranyo. Mu gace ka nyuma, Thunder yagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko Bucks ikabyitwaramo neza.
Umukino warangiye, Milwaukee Bucks yatsinze Oklahoma City Thunder amanota 97-81, yegukana NBA Cup 2024 yakinwaga ku nshuro ya kabiri. Ni mu gihe, Giannis Antetokounmpo yabaye umukinnyi wahize abandi (MVP).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!