00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Milwaukee Bucks yegukanye NBA Cup 2024

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 18 December 2024 saa 09:10
Yasuwe :

Milwaukee Bucks yatsinze Oklahoma City Thunder amanota 97-81, yegukana NBA Cup yakinwaga ku nshuro ya kabiri, Giannis Antetokounmpo aba umukinnyi wahize abandi.

Uyu mukino wa nyuma wabaye mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki ya 18 Ukuboza 2024.

Uyu mukino watangiye wegeranye cyane, amakipe yombi atsindana ikinyuranyo gito. Agace ka mbere karangiye Thunder iyoboye n’amanota 28 kuri 27.

Umukino wakomeje muri uwo mujyo no mu gace ka kabiri, abarimo Shai Gilgeous-Alexander na Giannis Antetokounmpo batsindira impande zombi. Igice cya mbere cyarangiye, Bucks iyoboye umukino n’amanota 51 kuri 50 ya Thunder.

Mu gace ka gatatu, Damian Lillard yakoreye mu ngata Giannis, Bucks itangira kongera ikinyuranyo. Mu gace ka nyuma, Thunder yagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko Bucks ikabyitwaramo neza.

Umukino warangiye, Milwaukee Bucks yatsinze Oklahoma City Thunder amanota 97-81, yegukana NBA Cup 2024 yakinwaga ku nshuro ya kabiri. Ni mu gihe, Giannis Antetokounmpo yabaye umukinnyi wahize abandi (MVP).

Giannis Antetokounmpo na Damian Lillard bishimira intsinzi
Giannis Antetokounmpo yabaye umukinnyi wahize abandi muri iri rushanwa
Giannis yishimira igikombe
Milwaukee Bucks yegukanye NBA Cup 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .