00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Micomyiza Cisse ari mu bakinnyi bane berekeje muri REG WBBC

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 3 Mutarama 2023 saa 09:07
Yasuwe :

REG Women Basketball Club yaguze abakinnyi bane bashya muri The Hoops, barimo Micomyiza Rosine uzwi nka Cisse waje gusimbura Kantore Sandra werekeje muri APR WBBC.

Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu REG Women Basketball Club, yasinyishije Micomyiza Rosine, Rutagengwa Nadine, Mwizerwa Faustine na Ramura Munezero mu rwego rwo gukomeza gukarishya iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona giheruka.

Micomyiza watowe nk’umukinnyi watsinze amanota atatu menshi umwaka ushize, we na Rutagengwa, Mwizerwa basinye amasezerano y’umwaka umwe, mu gihe Munezero yasinye ibiri.

Andi makuru avuga ko The Hoops yahuye n’ibibazo by’amikoro biri gutuma abakinnyi benshi basaba kuva muri iyi kipe izwiho kuzamura impano nyinshi.

REG WBBC ifite igikombe cya shampiyona giheruka, uyu mwaka izatangira ikina na UR Kigali tariki 21 Mutarama 2023 ubwo umwaka w’imikino 2022-23 muri Basketball mu Bagore uzaba utangiye.

Micomyiza Rosine Cisse yasinye amasezerano y'umwaka muri REG WBBC
Mwizerwa Faustine yerekeje muri REG WBBC
Rutagengwa Nadine Kendra yerekeje muri REG WBBC mu gihe cy'umwaka umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .