Michael Jordan yashinjwe kubeshya muri filime mbarankuru imuvugaho

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Gicurasi 2020 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Kuva ku wa 19 Mata 2020 nibwo filime y’uruhererekane ‘The Last Dance’ ivuga ku buzima bwa Michael Jeffrey Jordan [Michael Jordan] wabaye umukinnyi ukomeye muri NBA, yatangiye kwerekanwa kuri ESPN ndetse iza no gutambutswa kuri Netflix kugira ngo Isi yose iyibone.

Yasamiwe hejuru kubera ibigwi bya Michael Jordan wabaye umukinnyi ukomeye muri NBA, hagati ya 1984 na 2003. Isi yose yambarira kuyireba kuko yari yitezweho ibitazwi ku buzima bwe. Michael Jordan yamamaye muri Basketball akinira Chicago Bulls na Washington Wizards.

Iyi filime mbarankuru ifite uduce 10. Irimo abantu batandukanye bagiye bakoreshwa ibiganiro kuri Michael Jordan barimo nka Scottie Pippen, Dennis Rodman na Phil Jackson bakinanye.

Gusa, yatangiye kwibazwaho nyuma yo gutahurwaho ibinyoma, bigaragaza ko hari aho Michael Jordan yagiye avuga ibintu abeshya. Ndetse n’abakinnyi bakinanye na Michael Jordan batangiye kumwijundika.

Nka Scottie Pippen bakinanye muri Chicago Bulls, ugaragara muri iyi filime, ntabwo yanyuzwe n’uburyo yagaragajwemo.

Horace Grant na we bakinanye, yagaragaje Michael Jordan nk’umugambanyi anamushinja ibinyoma muri iyi filime y’uruhererekane.

Sam Smith, umwanditsi w’igitabo ‘ The Jordan Rules’ kivuga kuri Michael Jordan ndetse wanabaye umwanditsi kuri rubuga rwa interineti rwa Chicago Bulls, yavuze ko Jordan yatangaje ibinyoma muri iyi filime imugarukaho.

Aganira na Radio The Game [KGMZ-FM] yagize ati “Hari ibintu byinshi muri iyi iriya filime mbarankuru nabonye, nari nzi, byo yahimbye cyangwa yabeshye.”

Ikinyamakuru The Ringer giherutse gutangaza ibinyoma, Michael Jordan yabeshye muri iyi filime mbarankuru imuvugaho:

Yahakanye kubatwa n’urusimbi

Mu ntangiriro za 1993, Richard Equinas wari usanzwe ari umushabitsi, yashyize hanze igitabo cyitwa ‘Michael & Me: Our Gambling Addiction— My Cry for Help!’ bishatse kuvuga ngo ‘Michael nanjye: Kubatwa kwacu mu rusimbi- Kurira kwanjye nsaba ubufasha’. Iki gitabo cyanditswe hifashishijwe Dave Distel.

N’ubwo iki gitabo cyagiye hanze kigaragaza ko Michael Jordan yabaswe no gukina urusimbi, we muri iyi filime ye abihakana yivuye inyuma.

Sinigeze nsunika Byron Russell mu 1998

Mu mukino wa gatandatu mu mikino ya nyuma ya NBA mu 1998, yahuje Chicago Bulls [yakinagamo Michael Jordan] na Utah Jazz, havuzwe byinshi. Icyo gihe Chicago Bulls yatsinze imikino ine muri itandatu yegukana igikombe.

Umukino wavuzweho cyane ni uwahesheje igikombe Chicago Bulls wari wo wa nyuma, wakurikiwe n’impaka za bamwe bavugaga ko Michael Jordan yasunitse Byron Russell wa Utah Jazz wari wamubereye ibamba, agatsinda amanota yahesheje intsinzi Chicago Bulls.

Ndetse na Byron Russell akenshi yakunze kuvuga ko Jordan yamusunitse. Muri iyi filime ya Michael Jordan yavuze ko atigeze asunika Bryon Russell, ibintu nabyo byafashwe nko kubeshya.

Michael Jordan yararwaye abeshya ko yarozwe

Mu mukino wa gatanu [uyu wahawe izina rya Flu Game] mu yasozaga NBA mu 1997, yahuje Chicago Bulls na Utah Jazz, nawo wakurikiwe n’impaka ubwo Michael Jordan yarwaraga ari mu kibuga. Uyu mukino wabaye ku wa 11 Kamena 1997.

Mu 2013, Tim Grover wari umutoza wihariye wa Michael Jordan, yavuze ko Jordan yarozwe mu ijoro ryabanjirije uyu mukino ubwo yaryaga Pizza muri Hotel yarayemo yagera mu kibuga agahita amererwa nabi, nyamara abandi bantu bakurikirana NBA bari bafite n’amakuru bavugaga ko uyu mugabo atigeze arogwa.

Uyu mukino wavuzweho byinshi wanataziriwe andi mazina arimo irya “Food Poisoning Game” cyangwa se “Hangover Game” aho bamwe baninuraga Michael Jordan bavuga ko yagiye mu kibuga agifite isindwe yari yakuye ku nzoga yari yaraye yimenamo muri hoteli.

Muri iyi filime ye ‘Last Dance’ Michael Jordan yongera gushimangira ko yariye pizza ihumanye, ikintu kidafatwa nk’ukuri kuko nta gishya yabwiye abari biteze ko azavugisha ukuri muri iyi filime ye.

Ati “Byose kuri njye. Nta wundi muntu wariye pizza. Nakangutse mu rukerera saa munani n’igice, nduka iburyo n’ibumoso. Ntabwo nagize uburwayi ahubwo nararozwe.”

Jordan avuga ko pizza yariye, yazanywe n’abantu batanu mu cyumba cye.

Umuntu wamushyiriye iyo Pizza aherutse gutangaza ko Jordan yabeshye avuga ko ‘itari yahumanyijwe’. Yagize ati “Nibuka mvuga ngo ndakora Pizza kubera ko ntashaka undi muntu n’umwe wakora ikindi kintu icyo aricyo cyose kuri yo. Ndangije mbwira umuntu wari untwaye ngo ugiye kungeza hariya…”

Mu bindi bintu bivugwa ko Michael Jordan yabeshye muri iyi filime imukomozaho ni ukuba yarahakanye ibyo kunywa ibiyobyabwenge birimo Cocaїne ndetse no kwishimisha mu bagore na guhakana ukwihorera gukabije yakoreye LaBradford Smith na we wakinnye Basketball muri NBA n’ibindi.

Iyi filime mbarankuru ya Michael Jordan, yayobowe na Jason Hehir mu gihe yatunganyijwe na Michael Tollin ndetse na Jon Weinbach.

Michael Jordan yashinjwe kubeshya muri filime mbarankuru 'The Last Dance' imuvugaho
Michael Jordan yabaye umunyabigwi muri shampiyona ya NBA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .