Michael Jordan agiye gutanga miliyoni $100 zo kurwanya irondaruhu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Kamena 2020 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Michael Jordan wabaye umukinnyi ukomeye muri NBA, ubu akaba ari nyiri kipe ya Charlotte Hornets, yiyemeje gutanga miliyoni 100$ (miliyari 94.3 Frw) ku miryango iharanira kurwanya irondaruhu no gushyigikira ubutabera mbonezamubano.

Jordan na sosiyete ye, batangaje ko bazatanga izi miliyoni 100$ mu gihe cy’imyaka 10 nyuma y’uko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakomeje kuba imyigaragambyo yo kugaragaza ko batishimiye urupfu rw’umwirabura George Floyd mu cyumweru gishize.

George Floyd wari udafite intwaro, yafashwe n’umupolisi w’umuzungu wamutsikamiye ku ijosi mu gihe cy’iminota umunani bimuviramo kwitaba Imana, ibi byabereye muri Minnesota.

Mu itangazo sosiyete ya Michael Jordan yashyize ahagaragara, yagize iti “Ubuzima bw’abirabura bufite akamaro. Ibi ntabwo ari amagambo atavugwaho rumwe. Kugeza igihe ivanguramoko rimaze gushinga imizi rigatuma inzego z’igihugu cyacu zinanirwa rishize burundu, tuzakomeza kwiyemeza kurengera no kuzamura imibereho y’abirabura.”

“Uyu munsi, turatangaza ko Michael Jordan na sosiyete ye (Jordan Brand) tuzatanga miliyoni $100 mu gihe kirenga imyaka 10 iri imbere ku miryango iharanira kurwanya irondaruhu, gushyigikira ubutabera mbonezamubano no guteza imbere uburezi.”

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Michael Jordan agaruka ku byabaye kuri George Floyd, yavuze ko "yababajwe cyane kandi ko afite uburakari bukabije" ndetse ashyigikiye "abamagana irondaruhu n’ihohoterwa muri Amerika.”

Michael Jordan aherutse gutangaza ko yababajwe cyane n'ibyabaye kuri George Floyd
Jordan na sosiyete ye, biyemeje gutanga miliyoni $100 zo kurwanya irondaruhu ngo guharanira ubutabera mbonezamubano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .