00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Luka Dončić yerekeje muri Los Angeles Lakers, abisikana na Anthony Davis

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 2 February 2025 saa 03:39
Yasuwe :

Mu buryo butunguranye cyane, Luka Dončić wari kizigenza wa Dallas Mavericks yerekeje muri Los Angeles Lakers, aho yabisikanye na Anthony Davis.

Biteganyijwe kandi ko Lakers izanakira Max Kleber na Markieff Morris bombi bakinaga muri Mavericks, mu gihe Anthony Davis, azajyana na Max Cristie ndetse n’umukinnyi wa mbere Lakers izatoranya muri ‘draft’ zo mu 2029 (2029 first round pick).

Si ibyo gusa kuko Utah Jazz irahabwa Jalen Hood n’abakinnyi ba kabiri Lakers na Mavericks zizafata muri draft z’uyu mwaka (2025 second round pick).

Inkuru y’uko Dončić yerekeje muri Lakers yatunguranye cyane kuko yari agifite amasezerano y’imyaka ibiri muri Mavericks kandi ari umwe mu bo igenderaho.

Umuyobozi wa Dallas Mavericks, Nico Harrison yagaragaje ko impamvu bagurishije uyu mukinnyi, ari uko bifuza uwugarira.

Yagize ati “Nizera ko ubwugarizi butwara igikombe. Kugira abakinnyi bugarira neza bizaduha amahirwe menshi. Turi kwiyubaka kugira ngo dutsinde ubu ndetse n’igihe kizaza.”

Dallas Mavericks yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Boston Celtics muri Shampiyona y’umwaka ushize.

Umwe mu bagarutse kuri iyi nkuru, ni Kevin Durant ukinira Phoenix Suns wavuze ko ari ubucuruzi bwa mbere bukomeye abonye kuva yatangira gukina muri NBA.

Ati "Iyi ishobora kuba aribwo bucuruzi bwa mbere bukomeye mbonye kuva natangira gukina muri iyi Shampiyona cyangwa gukurikira uyu mukino. Birarenze."

Dončić amaze iminsi afite imvune ariko biteganyijwe ko azasubira mu kibuga tariki 8 Gashyantare 2025. Icyo gihe Lakers izakina na Indiana Pacers ndetse ushobora kuzaba umukino we wa mbere muri iyi kipe y’i Los Angeles.

Dončić agiye gukinana na LeBron James yigeze kuvuga ko afata nk’icyitegererezo. Yiyongeraho Austin Reaves na Rui Hachimura.

Ku rundi ruhande, Anthony Davis werekeje muri Dallas Mavericks yasanzeyo abandi bakinnyi bakomeye nka Kyrie Irving, Klay Thompson n’abandi.

Mu buryo butunguranye, Luka Dončić yerekeje muri Los Angeles Lakers
Anthony Davis yabisikanye na Dončić yerekeza muri Dallas Mavericks
Luka Dončić yerekeje muri Lakers yakunze kugora cyane iyo bahuraga
Kevin Durant yavuze ko kugenda kwa Dončić muri Lakers biri muri 'trade' zikomeye yabonye mu mateka ya NBA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .