Luka Dončić yanditse amateka muri Play-offs za NBA

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Kanama 2020 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Umunya-Slovenie, Luka Dončić ukinira Dallas Mavericks, yabaye umukinnyi wa mbere ukiri muto ukoze amateka yo gutsinda amanota agera kuri 40, agasama imipira iva ku nkangara ndetse akanatanga indi ivamo amanota kuri bagenzi be yose iri hejuru ya 10 mu mikino ya Play-offs ya Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA).

Dončić w’imyaka 21, yabigezeho mu mukino ikipe ye yatsinzemo Los Angeles Clippers amanota 135 kuri 133, amakipe yombi anganya imikino 2-2 mbere yo gukina uwa gatanu ku wa Kabiri.

Uyu mukinnyi watsinzemo amanota 43, yagiye mu cyiciro cya Charles Barkley na Oscar Robertson nk’abakinnyi batsinze byibuze amanota 40, basama imipira 15 iva ku nkangara ndetse banatanga indi 10 yavuyemo amanota kuri bagenzi babo.

Nyuma y’uyu mukino, Luka Dončić yavuze ko na we byamurengaga iyo yabonaga umupira ujya mu nkangara.

Ati “Ntabwo nabasha gusobanura uko niyumvaga iyo nabonaga umupira ujyamo. Ubwo nabonaga bagenzi banjye bose baza bansanga nibyo bihe byiza nagize nk’umukinnyi.”

Ibyitwa “Triple-double” bigerwaho iyo umukinnyi agize byibuze imibare ibiri mu byiciro bitatu birimo: amanota, imipira yose yasamye iva ku nkangara, imipira yatanze ikavamo amanota, iyo yahagaritse n’iyo yambuye.

Uretse amanota 43 yatsinze, Luka Dončić yasamye imipira 17 iva ku nkangara anatanga indi 13 yavuyemo amanota kuri bagenzi be nubwo akinira ku mvune y’akabombampori.

Mu yindi mikino yabaye, Donovan Mitchell na Jamal Murray batsinze amanota asaga 50 ubwo Utah Jazz ya Mitchell yatsinda Denver Nuggets ya Murray amanota 129-127, ikayobora n’imikino 3-1.

Ni ku nshuro ya mbere mu mateka y’imikino ya Play-off muri NBA, abakinnyi babiri bahanganye batsinze amanota asaga 50 mu mukino umwe. Mitchell yatsinze 51 arimo atatu yatsinze inshuro enye mu gihe Murray yatsnze 50.

Mitchell yiyongereye kuri Michael Jordan na Allen Iverson nk’abakinnyi babashije gutsinda amanota asaga 50 inshuro ebyiri mu mikino imwe ya play-off.

Toronto Raptors yatwaye igikombe cya NBA giheruka na Boston Celtics zose zujuje imikino 4-0 imbere ya Brookyln Nets na Philadelphia 76ers ndetse zombi zizahura mu cyiciro gikurikira.

Luka Dončić ashimirwa na bagenzi be nyuma yo gufasha Dallas Mavericks gutsinda LA Clippers
Luka Dončić yanditse amateka yo gutsinda "triple-double" muri Play-offs za NBA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .