Mu manota 33 Paul George wa Clippers yatsinze muri uyu mukino, 26 yayatsinze mu gice cya kabiri mu gihe Kawhi Leonard na we yatsinze andi 26.
Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya LA Clippers yatsinze Lakers mu mukino ufungura Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).
Mbere y’uyu mukino, Lakers yahawe impeta igenerwa ikipe yatwaye igikombe cya NBA, iriho inzoka ya mamba inyuma ya nimero z’abakinnyi mu rwego rwo guha icyubahiro Kobe Bryant waguye mu mpanuka ya kajugujugu muri Mutarama.
Hejuru y’iyi mpeta hariho nimero umunani na 24 zambarwaga na Bryant, ariko zikaba zitazongerwa kwambarwa muri Lakers.
LeBron James ni we watsinze amanota menshi ku ruhande rwa Lakers yari yakiriye umukino muri Staples Centre yambaye ubusa kubera COVID-19, yinjiza amanota 22 mu nkangara.
Mu wundi mukino wabaye, Kevin Durant yafashije Brookyln Nets gutsinda Golden State Warriors amanota 125-99, atsindamo 22.
Durant umaze kwegukana NBA inshuro ebyiri, yagiye muri Nets mu mpeshyi ya 2019 ku masezerano y’imyaka ine afite agaciro ka miliyoni 164$, avuye muri Warriors nubwo atakinnye umwaka ushize w’imikino kubera imvune.
Stephen Curry yatsinze amanota 20, anatanga indi mipira 10 yavuyemo amanota kuri bagenzi be bakinana muri Golden State Warriors.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!