Lonnie Walker ukina muri NBA yahishuye ko yahohotewe akanafatwa ku ngufu akiri muto

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Kamena 2020 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa San Antonio Spurs yo muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA), Lonnie Walker, yahishuye ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse akanafatwa ku ngufu ubwo yari akiri muto.

Walker w’imyaka 21, yavuze kuri iri hohoterwa ryabaye ubwo yari afite hagati y’imyaka 10 na 11- ubwo yasobanuraga impamvu yafashe icyemezo cyo kogosha umusatsi we ku wa Gatatu.

Mu mashusho yashyize kuri Instagram ku wa Kane, Lonnie Walker yavuze ko “ukuri kwihishe inyuma yo kutogosha umusatsi wanjye ni uko ari wo wampaga icyizere.”

“Umusatsi wanjye wari nka ’mask’ yanjye impisha umutekano muke numvaga isi ititeguye kugira icyo imfashaho. Ariko ubu, meze neza kurusha mbere hose.”

Uyu mukinnyi yavuze uko ubwo bari mu biruhuko by’amashuri, yiga mu mwaka wa gatanu, aribwo yahohotewe ndetse akanafatwa ku ngufu.

Ati” Mu biruhuko by’umwaka wanjye wa gatanu, nari hanze y’umuryango. Nakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mfatwa ku ngufu kandi ndatotezwa. Nageze aho ndabimenyera kubera ko nari nkiri muto, ntabwo uba uzi ibyo ari byo.”

Lonnie Walker yagize impuzandengo y’amanota 5.6, anasama imipira 2.2 ivuye ku nkangara mu mikino yakiniye San Antonio Spurs mbere y’uko NBA isubikwa muri Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Yavuze ko uyu mwaka atagize ibihe byiza kuko hari byinshi bimugaruka mu mutwe akagerageza guhangana nabyo.

Ati “Mu gihe gishize cya vuba, ntabwo nari mu bihe byanjye. Amateka yahise angaruka mu mutwe bikangiraho ingaruka. Ni amadayimoni kubera iyi virusi. Natangiye kwireba mu ndorerwamo mbona uwo nari we. Nishimira ko nabonye amahoro n’ibyishimo muri uru rugendo. Nababariye buri umwe, yewe n’abantu batabikwiye. Kubera iki? Kubera ko byarangiye.”

Lonnie Walker ukinira San Antonio Spurs muri NBA, yahishuye ko yahohotewe akanafatwa ku ngufu akiri muto
Lonnie Walker yogoshe umusatsi we nyuma y'igihe kirekire
Walker yavuze ko ihohoterwa yakorewe akiri muto rikimugiraho ingaruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .