James w’imyaka 37 aza ku mwanya wa kabiri mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi ku Isi, nyuma ya Lionel Messi ukina umupira w’amaguru muri Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.
Uyu mugabo umaze kwegukana Shampiyona ya NBA inshuro enye, wanabaye umukinnyi mwiza muri shampiyona inshuro nk’izo, mu mwaka ushize yinjije miliyoni 121,2$, harimo miliyoni 80$ zavuye mu bikorwa byo hanze y’ikibuga.
Iki kinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko umutungo we ubu ubarirwa muri miliyari 1,2$ mbere yo kwishyura imisoro.
Amafaranga yinjije mu mezi 12 ashize yaruse ayo yinjije ari menshi mu yindi myaka yashize, kuko menshi yaherukaga kwinjiza yari miliyoni 96,5$.
Uyu mugabo amaze guhembwa miliyoni 385$ mu mishahara yahawe n’amakipe ya Cleveland Cavaliers, Miami Heat na Lakers, ariko igice kinini ni icyagiye kiva mu rindi shoramari akora.
Ni mu gihe andi agera muri miliyoni 900$ yavuze mu masezerano yagiye asinyana n’ibigo bitandukanye ndetse n’ibikorwa by’ishoramari.
Urugero nk’ikigo SpringHill gitunganya ibiganiro bya televiziyo na filime, James yafatanyije gushinga na Maverick Carter kimaze kugera muri miliyoni 300$.
Uretse James, undi mukinnyi ukomeye muri NBA usanzwe utunze miliyari y’amadolari ni Michael Jordan wakiniye Chicago Bulls, winjiye mu batunze miliyari y’amadolari mu 2014. Nyamara hari nyuma y’imyaka 11 ahagaritse gukina.
Muri Werurwe nibwo James yageze ku mwanya wa kabiri w’abamaze kugira amanota menshi muri NBA, aho ageze ku 37.062. Umwanya wa mbere ufitwe na Kareem Abdul-Jabbar watsinze 38.387.
Kugeza ubu (inshuro esheshatu), Abdul-Jabbar na Bill Russell (bombi inshuro eshanu), nibo bamaze gutorwa nk’abakinnyi beza b’irushanwa inshuro nyinshi kurusha James.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!