LeBron James yakuyeho agahigo ka Kobe Bryant mu gutsinda amanota menshi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 Mutarama 2020 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

LeBron James yarenze kuri Kobe Bryant aba umukinnyi wa gatatu umaze gutsinda amanota menshi mu mateka ya shampiyona ya NBA mu mukino ikipe ye yatsinzwemo na Philadelphia 76ers amanota 108 kuri 91.

James w’imyaka 35 yatsinze amanota 29 muri uyu mukino bituma agira 33655 career, arusha 12 Kobe Bryant.

Kareem Abdul Jabbar nawe wakiniye Lakers niwe ukiri imbere mu batsinze amanota menshi muri NBA kuko yatsinze 38387. Karl Malone ari ku mwanya wa kabiri n’amanota 36928.

James yatangaje ko yishimiye kuba ageze ku gahigo ka Kobe Bryant, umwe mu bakinnyi bakoze amateka mu mukino wa Basketball ku Isi.

Bryant we yanditse ku rukuta rwe rwa twitter ashimira James aho yagize ati “Komeza uteze imbere umukino. Ndakubaha cyane muvandimwe.”

James ari gukina umwaka wa 17 we muri NBA. Ni we mukinnyi mu bagikana uri mu 10 ba mbere bamaze gutsinda amanota menshi mu mateka y’iri rushanwa.

Icumi ba mbere bamaze gutsinda amanota menshi muri NBA

1. Kareem Abdul-Jabbar - 38387
2. Karl Malone - 36928
3. LeBron James - 33655
4. Kobe Bryant - 33643
5. Michael Jordan - 32292
6. Dirk Nowitzki - 31560
7. Wilt Chamberlain - 31419
8. Shaquille O’Neal - 28596
9. Moses Malone - 27409
10. Elvin Hayes - 27313

LeBron James amaze imyaka 17 muri shampiyona ya NBA kandi akina ku rwego rwo hejuru
LeBron James yishimiye kugera ku gahigo ka Kobe Bryant afata nk'umwe mu bakinnyi banditse amateka atazasibangana muri NBA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza