Uyu mugabo w’imyaka 38 ibi yabitangaje ku wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022,nyuma yo gutsindwa na Miami Heat amanota 112-98. Uyu wari umukino wa gatanu iyi kipe itsinzwe mu mikino itandatu iheruka.
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino, LeBron yatangaje ko atakomeza gukinira ikipe idahatanira igikombe cya shampiyona.
Ati “Ndi umutsinzi nshaka gutsinda. Ndacyashaka gutwara no guhatanira ibikombe bya shampiyona kuko niyo ntego yanjye kuva mfite imyaka 18 ntangira gukina. Ntabwo nifuza gusoza nkina kuri uru rwego (rwo hasi) ndacyashaka guhatanira ibikombe.”
Abajijwe igihe asigaje agikina, uyu mugabo yatangaje ko agifite igihe ariko byose bizagendana ni uko azaba yiyumva mu mutwe.
Ati “Ndabizi igihe cyose nzaba numva mu mutwe niteguye nzakomeza gukina kuri uru rwego. Byose bigendana no mu mutwe kuko niyitaho ku mubiri kugira ngo nkomeze akazi.”
Muri Kanama uyu mwaka, LeBron yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Lakers afite agaciro ka miliyoni $97. Uyu mugabo yahesheje iyi kipe igikombe cya shampiyona mu 2020, gusa nyuma ntibyagenze neza kuko mu myaka itanu amaze muri iyi kipe amaze gutozwa n’abatoza batatu.
Uyu mugabo gutwara iyi kipe wenyine bikomeje kumugora nyuma y’imvune mugenzi we Anthony Davis yagize ku kirenge cy’iburyo mu byumweru bibiri bishize.
Uretse amasezerano agifitiye Los Angeles Lakers, LeBron yifuza kuzakinana n’umuhungu we LeBron Raymone wamamaye nka Bronny James Jr, uzazamurwa muri NBA mu 2024 ukurikije uko amategeko abivuga kugeza ubu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!