LeBron James yabaye umufatanyabikorwa wa ba nyiri Liverpool

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Werurwe 2021 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa Los Angeles Galaxy muri Shampiyona ya Basketball ya NBA, LeBron James, yabaye umufatanyabikorwa muto muri sosiyete ya Fenway Sports Group (FSG) ifite ikipe ya Liverpool yo muri Premier League.

Ku wa Kabiri, FSG yatangaje ko LeBron James yashoye imari muri iyo sosiyete isanzwe ifite ikipe ya Boston Red Sox muri Shampiyona ya Baseball muri Amerika.

James yari asanzwe afite imigabane ingana na 2% muri Liverpool kuva mu 2011, aho yayiguze kuri miliyoni 4,7£.

We n’umwunganizi we mu bucuruzi, Maverick Carter, batangiye kongera amafaranga bashora bagamije kugira ibikorwa byinshi bya siporo.

Aba bombi babaye abirabura ba mbere bazamuye igishoro cyabo muri FSG ibarirwa agaciro k’asaga miliyari 6£ (miliyari 4.3£) nk’uko bigaragazwa n’urubuga rwa The Forbes.

FSG na yo ikomeje kwagura ibikorwa byayo, muri iki cyumweru yemeje miliyoni 750$ zizashorwa muri RedBird Capital Partners.

Hari amakuru avuga ko FSG ishobora gukoresha igishoro cyayo mu kugura ibindi bigo bya siporo no kongera ubushobozi muri Liverpool na Boston Red Sox.

Umugabane wa 2% LeBron James afite muri Liverpool kuri ubu, ufite agaciro kari hejuru ya miliyoni 37£ nk’uko bigaragazwa n’isesengura riheruka gukorwa n’ikigo cya KPMG.

LeBron James yari asanzwe azi FSG kuko yigeze gukorana ikiganiro kuri televiziyo n’Umuyobozi wa Liverpool na Red Sox, Tom Werner, mu 2013.

Tom Werner ni we wa kabiri ufite imigabane myinshi muri FSG inyuma ya John Henry ufitemo uruhare runini.

Mu 2010, ni bwo FSG yaguze Liverpool kuri miliyoni 300£, ariko icyo gihe yitwaga New England Sports Ventures.

James uheruka gutoranywa mu bakina umukino wa NBA All-Star ku nshuro ya 17 muri uyu mwaka w’imikino, yigeze kuvuga ko ashobora kuzagira ikipe muri NBA. Amategeko y’iyi Shampiyona ntabyemerera abakinnyi bagikina.

Mu 2019, yagize ati “Ndizera ko byakunda mbishatse, nshobora kugira ikipe cyangwa nkaba mu ikipe ya Basketball.”

Urubuga rwa Forbes rugaragaza ko umutungo wa LeBron James kuri ubu ungana na miliyoni 450$. Ari ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’abakinnyi binjije amafaranga menshi mu 2020, aho yabonye miliyoni 88$.

Uretse kuba ahembwa umushahara utubutse ndetse akagira abaterankunga batandukanye, James afite ibigo bitunganya amajwi n’amashusho ndetse n’ibitangazamakuru.

Akorana n’ikigo gishize ubuzima hamwe n’abarimo Arnold Schwarzenegger mu gihe kandi ari umwe mu bafite ahantu 19 hakomeye hakorerwa pizza muri Chicago na Florida y’Amajyepfo.

LeBron James yashoye amafaranga muri sosiyete ya Fenway Sports Group (FSG) icunga Liverpool
James w'imyaka 36, akinira Los Angeles Lakers muri Shampiyona ya NBA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .