00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

LeBron James agiye gukora andi mateka muri ‘NBA All Star Game’

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 24 January 2025 saa 07:51
Yasuwe :

Umukinnyi kabuhariwe muri Basketball, LeBron James agiye kwandika amateka yo kuba uwa mbere w’imyaka 40 ukinnye umukino w’intoranywa muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA All Star Game), ndetse ikaba n’inshuro ye ya 21.

Uyu ni umwaka wa 22 LeBron James ari gukina Shampiyona ya NBA. Muri iyi myaka yose, usibye uwa mbere yari akiyigeramo, indi yose yakunze guhamagarwa mu bakinnyi bitwaye neza.

Abasesenguzi muri Shampiyona ya NBA ari bo Ernie Johnson, Shaquille O’Neal, Kenny Smith na Charles Barkley, ni bo bagaragaje ko imibare ya LeBron James muri uyu mwaka imwemerera kongera kuba mu bakinnyi b’intoranywa bagomba kubanza mu kibuga.

Ni nyuma yo kuguma ku gasongero muri uyu mwaka w’imikino, kuko byibuze ikigero cye cyo kwinjiza amanota kuri buri mukino kiba kingana n’amanota 23,7, agakora ‘rebound’ icyenda ndetse akanatanga indi mipira irindwi yavamo andi amanota.

Mu mikino 39 amaze gukina, yafashije ikipe ye ya LA Lakers kuba iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ya NBA mu gice cyo mu Burengerazuba, nyuma yo gutsinda Boston Celtics amanota 117-96 mu mukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2025.

Nubwo abakinnyi b’intoranywa bazatangazwa mu cyumweru gitaha, LeBron ashobora kuzaba ari kumwe na mugenzi we bakinana Anthony Davis, cyangwa se akaba ari kumwe n’abandi bane nka Stephen Curry, Shai Gilgeous-Alexander, Kevin Durant na Nikola Jokić.

LeBron James akomeje kwandika amateka muri NBA
LeBron James w'imyaka 40 ntarekera aho kwegukana ibihembo muri NBA
LeBron James agiye gukina umukino w'intoranywa ku nshuro ya 21 muri 22 amaze gukina muri NBA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .