Uyu ni umwaka wa 22 LeBron James ari gukina Shampiyona ya NBA. Muri iyi myaka yose, usibye uwa mbere yari akiyigeramo, indi yose yakunze guhamagarwa mu bakinnyi bitwaye neza.
Abasesenguzi muri Shampiyona ya NBA ari bo Ernie Johnson, Shaquille O’Neal, Kenny Smith na Charles Barkley, ni bo bagaragaje ko imibare ya LeBron James muri uyu mwaka imwemerera kongera kuba mu bakinnyi b’intoranywa bagomba kubanza mu kibuga.
Ni nyuma yo kuguma ku gasongero muri uyu mwaka w’imikino, kuko byibuze ikigero cye cyo kwinjiza amanota kuri buri mukino kiba kingana n’amanota 23,7, agakora ‘rebound’ icyenda ndetse akanatanga indi mipira irindwi yavamo andi amanota.
Mu mikino 39 amaze gukina, yafashije ikipe ye ya LA Lakers kuba iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ya NBA mu gice cyo mu Burengerazuba, nyuma yo gutsinda Boston Celtics amanota 117-96 mu mukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2025.
Nubwo abakinnyi b’intoranywa bazatangazwa mu cyumweru gitaha, LeBron ashobora kuzaba ari kumwe na mugenzi we bakinana Anthony Davis, cyangwa se akaba ari kumwe n’abandi bane nka Stephen Curry, Shai Gilgeous-Alexander, Kevin Durant na Nikola Jokić.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!