Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 20 Ugushyingo 2024, ni bwo uyu mugabo yifashishije urukuta rwe rwa X, agaragariza abamukurikirana impamvu yo kuba yaba aretse kuzikoresha.
Ibi byaturutse ku magambo yabanje gushyirwa hanze n’umushoramari akanaba ureberera inyungu za Kevin Durant, ari we Rich Kleiman, anenga itangazamakuru rya siporo.
Ati “Bigendanye n’urwango ndetse n’ubuhakanyi buri mu Isi y’iki gihe, biranyobera ukuntu itangazamakuru rya siporo ribona ko gukora neza ari ukugaragaza ibibi gusa.”
“Nababwira ko siporo ari kimwe mu bigize imibereho y’abaturage kandi ikanabahuza. Kubera iki inkuru zitagenda muri uwo mujyo? Iyo igitangazamakuru ari kinini, cyakora impinduka bigatuma benshi tubona aho duhungira ibisenya.”
Mu gusubiza ubu butumwa, LeBron yagize ati “Amen”, ariko yongeraho ko “kuvuga biriya, ni ukubahwitura. Ngiye gufata akaruhuko ko gukoresha imbuga nkoranyambaga. Buri wese yitonde.”
Uyu mugabo w’imyaka 39 ukinira LA Lakers, avuze ibi nyuma y’amagambo amaze iminsi acicikana yo kumuca intege no kumutega iminsi bagaragaza ko ari mu bihe bitari byiza, kandi igihe kigeze ngo ahagarike gukina, nubwo yakoze amateka yo guhurira mu kibuga n’umuhungu we.
And with that said I’ll holla at y’all! Getting off social media for the time being. Y’all take care ✌🏾👑
— LeBron James (@KingJames) November 20, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!