00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

LA Lakers yanditse amateka yaherukaga mu myaka 50 muri NBA

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 23 Mutarama 2023 saa 02:45
Yasuwe :

Los Angeles Lakers yanditse amateka yo gutsinda umukino nyuma y’uko yari yatsinzwe igice cya mbere, iva inyuma yigaranzura Portland Trail Blazers, ikora ibyaherukaga mu myaka 50 ishize.

Mu mpera z’icyumweru ni bwo imikino ya Shampiyona ya Baskeball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA, yakomeje.

Mu yakinwe harimo uwahuje Los Angeles Lakers na Portland Trail Blazers. Uyu mukino mu ntangiriro zawo, LA Lakers ni yo yatsinze Agace ka Mbere ku manota 26-33, aka Kabiri irigaranzurwa itsindwa amanota 45-13.

Mu Gace ka Gatatu ko mu Gice cya Kabiri ni bwo byahinduye isura, LA Lakers igatsinda ku manota 40-20 mbere y’uko itsinda aka Kane ku manota 35-21.

LeBron Raymone James Sr [LeBron James] ukinira LA Lakers yatsinze amanota 20 mu gice cya kabiri muri 37 yatsinze mu mukino. Ibi byatumye ikipe ye yigaranzura Portland Trail Blazers iyikuramo ikinyuranyo cy’amanota 25 yari yashyizemo.

Uyu mukino warangiye LA Lakers itsinze Portland Trail Blazers amanota 121-112.

Intsinzi nk’iyi yaherukaga kubaho mu 1972, ubwo Boston Celtics yahindukiranaga na Buffalo Braves. Muri uwo mukino, Braves yagiye imbere ya Boston Celtics ku manota 58-23 ariko iza kuwutakaza itsinzwe amanota 126-118.

Nyuma y’umukino wahesheje intsinzi LA Lakers, Darvin Ham, uyitoza yavuze ko ari amanota bashimira Imana, ariko anakomoza ku bakinnyi bamufashije kurusha ikipe amanota.

Yagize ati “Amanota 16 James yadutsindiye mu Gace ka Gatatu, hiyongereyeho 14 yinjijwe na Dennis Schröder, ni byo byatumye tuba imbere y’uwo duhanganye amanota atanu. Imana ishimwe yatumye turusha iyi kipe amanota umunani.”

Ijoro ryo ku Cyumweru kandi ryahiriye Brooklyn Nets kuko yatsinze Golden State Warriors amanota 120-116, ibifashijwemo na Kyrie Irving uherutse kwikomwa n’abarimo Perezida w’iyi kipe, Joe Tsai, amushinja gushyigikira ibikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abayahudi.

Ku rundi ruhande, izi mpera z’icyumweru ntizahiriye amakipe ayoboye urutonde mu gace k’Uburengerazuba, kuko Denver Nuggets iri ku mwanya wa mbere yatsinzwe na Oklahoma City Thunder amanota 101-99.

Memphis Grizzlies iyigwa mu ntege yatsinzwe na Phoenix Suns amanota 112-110. Undi mukino wabaye wahuje Toronto Raptors yatsinze New York Knicks amanota 125-116.

LeBron James yafashije Los Angeles Lakers gukuramo ikinyuranyo cy'amanota 25
Toronto Raptors yatsinze New York Knicks amanota 125-116
Memphis Grizzlies yatsinzwe na Phoenix Suns amanota 112-110
Brooklyn Nets yatsinze umukino wayihuje na Golden State Warriors
Kyrie Irving yafashije Brooklyn Nets gutsinda Golden State Worriors

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .