00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzozi za LeBron James zo gukinana n’umuhungu we muri NBA zishobora kutagerwaho

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 8 August 2024 saa 11:10
Yasuwe :

Umwaka utaha washoboraga kuzaba uw’amateka muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), aho Bronny James yari ategerejwe muri Los Angeles Lakers isanzwe ikinamo Se, LeBron James, ariko ibi bikaba bishobora kudakunda kuko iyi kipe iri gutekereza kumujyana mu ikipe y’abato.

Uyu mukinnyi w’imyaka 19 yatoranyijwe na LA Lakers muri Kamena 2024, cyane ko yari asoje umwaka we wa mbere mu mikino ya kaminuza akinira Trojans iherereye mu majyepfo ya California.

Nyuma yo gutoranywa kwe hari abatangiye gushidikanya ku rwego rwe, bavuga ko nubwo ari umukinnyi mwiza ariko atari yakageza igihe cyo guhatana mu Irushanwa rikomeye nka NBA.

Nk’uko The Athletic yabyanditse, LA Lakers iri gutekereza uko yamwohereza mu irushanwa ryo hasi (G League) mu ntangiriro z’umwaka w’imikino ndetse akaba yakina muri South Bay Lakers.

Umwaka ushize wari mwiza kuri Bronny James ariko ntiwamworohera kuko yagizemo ikibazo cy’umutima cyatumye amara igihe adakina.

LeBron James w’imyaka 39, mu 2022 ubwo yakinaga umukino w’intoranywa yaciye amarenga ko uyu mwaka uzaba ari uwa nyuma ari mu kibuga, bityo yifuza yifuza kuzakinana n’umuhungu we.

Bronny James ashobora kudakinana na se LeBron James muri LA Lakers

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .