Umusaruro w’ibikorwa bya Komite Nyobozi ya FERWABA mu myaka ine ishize

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Ukuboza 2020 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA) igaragaza ko ibyo yari yiyemeje byagezweho ku rwego rwa 70% ndetse yizeye no gukomeza guteza imbere uyu mukino nigirirwa icyizere cyo kuyobora mu myaka ine iri imbere.

Amatora y’ubuyobozi bushya bwa FERWABA ateganyijwe ku wa Gatandatatu tariki ya 12 Ukuboza muri Onomo Hotel.

Komite Nyobozi ya FERWABA ikuriwe na Mugwiza Désiré nka Perezida, Mugwaneza Pascale nka Visi Perezida wa mbere ushinzwe imiyoborere n’imari, Nyirishema Richard nka Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe amarushanwa, Muhongerwa Alice nk’Umubitsi ndetse na Habimana Mugwaneza Claudette nk’Umujyanama mu bya Tekinike, yongeye kwiyamamaza.

Mugwiza Désiré wiyamamaje nk’umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida, yavuze ko kuba nta wundi bazaba bahanganye ari icyizere abanyamuryango bamubonamo cyo gukomeza kuyobora iri shyirahamwe.

Ati “Kuba nta wundi wiyamamaje kuri uriya mwanya ni icyerekana ko abanyamuryango bakimfitiye icyizere kandi bifuza ko aho twari tugeze hakomeza kuko iyo urebye aho Basketball igeze, ibyo byose ni ku bufatanye bwa Komite Nyobozi iriho ndetse n’abanyamuryango. Mbona ari icyizere bangiriye ngo dukomeze dufatanye.”

Yakomeje avuga ko mu myaka ine ishize yakoranyemo na komite ye, bagize ubunararibonye mu guteza imbere umukino bashingiye ku bakinnyi ndetse no kuzamura impano.

Ati “Ubunararibonye bwa mbere twagize ni ugukorera hamwe kuko iyo ukorana n’abantu mwumvikana kandi mwese mufite icyerekezo kimwe biroroha. Icya kabiri ni uguteza imbere abakinnyi kuko ni bo dukorera, badahari ntabwo federasiyo yabaho.”

“Ikindi kandi mu guteza imbere umukino wa Basketball mu bato hari urwego twari tugezeho, mu gushyira imbaraga mu iterambere ry’umukino ndetse no mu bikorwa remezo.”

Mugwiza wiyamamariza manda ya gatatu yo kuyobora FERWABA, akaba ari na yo ya nyuma, yavuze ko nyuma yo kugera ku buyobozi mu 2012, mu byari bigoranye harimo kugira ngo federasiyo n’amakipe bigire ibyangombwa birimo ubuzimagatozi, hashyirweho n’amategeko ahamye.

Ati “Muri manda ya mbere twabanje kubanza kubaka federasiyo ndetse n’abanyamuryango kugira ngo bizere ubuyobozi bashyizeho. Ibyo rero byadufashe umwanya uhagije, bidufata hafi imyaka ine kugira ngo bongere bibone muri Basketball.”

“Icyari kigoye ni uko nta mategeko y’umuryango yari ariho, amakipe ubwayo nta buzimagatozi bwatanzwe na RGB (Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere) yari afite kandi na federasiyo idafite ubwo buzimagatozi ntabwo Minisiteri [ifite siporo mu nshingano] yari kuyitera inkunga ndetse n’abafatanyabikorwa twari gushaka, ntabwo bakorana n’umuntu utazwi mu mategeko agenga igihugu.”

“Ikindi cyari kigoye ni ukuba imikino ya Basketball nta bantu bayitabiraga kandi iyo umukinnyi ari mu kibuga abona nta bantu bamureba, ntacyo aba ari gukorera. Na byo bikajyana no kuba tutari kubona abafatanyabikorwa mu gihe imikino itazwi, nta bayitabira, nta bakunzi ba Basket bagaragara ku kibuga. Ni byo twabanje gukemura.”

Hakozwe iki muri manda ya kabiri?

Mu izina rya Komite Nyobozi bamaranye imyaka ine, Mugwiza Désiré yavuze ko mu byagezweho mu gihe bamaze ku buyobozi bwa FERWABA harimo kongera kuyihesha isura nziza no kongera gukundisha Abanyarwanda umukino wa Basketball.

Ati “Mu myaka ine yakurikiyeho, twari tumaze kugera ku rwego abantu bifuza ubufatanye hagati ya federasiyo ya Basketball ndetse n’ibigo by’abikorera, ibyo bikaba byari bitangiye gutuma n’abakinnyi ubwabo bagira agaciro ndetse n’amakipe ubwayo atangira kwiyubaka.”

“Byose [byiyemejwe] ntabwo twabigezeho ariko iyo ndebye uko byagenze ku giti cyanjye, ndetse hari abanyamuryango, iyo bemeye ko nakomeza, ni uko babona ko ibyari twari twihaye, ingamba twari twihaye dufatanyije, byibuze twazigezeho ku kigero cya 70%. Ni yo mpamvu ntekereza ko ari wo musaruro utuma bumva ko bamfasha iyi manda ya gatatu ari nayo ya nyuma, twakomeza kubakira hamwe ndetse tukazagera ku musaruro ushimishije.”

Muri iyi myaka ine, FERWABA yabonye umuterankunga mukuru, Banki ya Kigali, hanaboneka ibikorwa remezo bigezweho nka Kigali Arena.

Habayeho kwakira no gutegura amarushanwa mpuzamahanga atandukanye, kugarura abakunzi ba Basketball ku kibuga, gushyiraho amategeko agenga federasiyo ndetse n’amakipe kugira ngo haboneke ubuzimagatozi.

Hari ibitaragezweho muri manda ya kabiri

Umuyobozi wa FERWABA yavuze ko hari byinshi bari biyemeje gukora byagezweho ariko imyaka ine ya manda yabo, isize hari ibibuga batarubaka.

Ati “Mu byo tutagezeho mbona binakomeye, ni ukubaka ibikorwaremezo, twari twariyemeje kubaka ibibuga byo hanze ku buryo abana babona aho bakinira, ibyo ntabwo twabigezeho, ariko byibuze iyi myaka idusize hari aho dufite dushobora kubaka. Dufite ibibanza dushobora kubakamo ndetse dufite n’abantu bashobora kudufasha kubaka ibyo bibuga (ibigo by’abikorera).”

“Ibyo ntitwabigezeho ariko noneho turifuza ko mu gihe twakongera kugirirwa icyo cyizere, ni ho twashyira imbaraga, ariko na none imbaraga nyinshi zikajya muri kuzamura impano no guteza imbere umukino.”

Yakomeje avuga ko mu bindi bateganyaga gukora, ariko ntibishoboke harimo gushyira Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Basketball, ariko byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

Ati “Ikindi kitagezweho, muzi ko twari twariyemeje gushyiraho Icyiciro cya Kabiri, uyu mwaka ntibyadushobokeye kubera icyorezo cyibasiye Isi cya COVID-19 cyatumye amarushanwa yose twateganyaga arimo n’icyiciro cya kabiri, adakorwa.”

Barateganya kongera ibibuga bya Basketball

Mugwiza yavuze ko mu gihe we na Komite ye bagirirwa icyizere cyo gukomeza kuyobora, bateganya ko ku ikubitiro mu myaka ibiri ya mbere hazubakwa ibibuga bibiri muri Kimironko, ahari ubutaka bwa FERWABA, ibindi bikubakwa mu yindi myaka ibiri ahandi.

Ati “Njyewe na Komite turi kumwe, tumaranye imyaka ine, baramutse batugiriye icyizere tugakomezanya, kuko iyo abantu bamaranye igihe baba baziranye, buri wese aba azi icyo mugenzi we ashoboye, ntekereza ko noneho mu myaka ibiri ubwo butaka bwaba bwamaze kubakwaho ibibuga.”

“Dufite ibibanza bibiri hano Kimironko ku buryo ubwo butaka bwaba bwamaze kubakwa, ariko noneho dushakisha dufatanyije n’izindi nzego bireba, gushaka ahandi twakubaka ibindi bibuga dufatanyije n’abandi baterankunga.”

Ibindi biteganya ni ugufasha amakipe kubona abaterankunga no kuzamura urwego rwayo akava mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga akajya mu cyiciro cy’ababigize umwuga, kwifashisha amarushanwa ya NBA Jr League, umwiherero w’abana ukora buri mwaka ndetse n’umwiherero wa Giant of Africa mu guteza imbera umukino bihereye mu bana.

Hari kandi kubaka ishuri ry’umukino wa Basketball (Basketball Academy) mu bakobwa n’abahungu, aho hari ibiganiro byabaye hagati ya FERWABA na NBA kugira ngo harebwe aho iryo shuri ryashyirwa hagati ya Lycée de Kigali na Green Hills Academy. Ibindi ni ugushyiraho shampiyona y’icyiciro cya kabiri no kugarura imikino ihuza za Kaminuza.

Komite Nyobozi ya FERWABA yongeye kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe mu matora azaba ku wa Gatandatu
Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré, yavuze ko kuba ari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya bigaragaza icyizere afitiwe n'abanyamuryango
Mugwaneza Pascale yongeye kwiyamamaza nka Visi Perezida wa mbere ushizwe imiyoborere n’imari
Nyirishema Richard, na we ni umukandida rukumbi ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .