Kobe Bryant yunamiwe mu mukino wa All-Star, ikipe ya LeBron itsinda iya Giannis (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Gashyantare 2020 saa 01:58
Yasuwe :
0 0

Umunyabigwi ukomeye muri NBA, Kobe Bryant uherutse kwitaba Imana, yunamiwe mu mukino uhuza intoranywa z’iyi Shampiyona ya Basketball muri Amerika ikunzwe kurusha izindi ku Isi, aho ikipe ya LeBron James yatsinze iya Giannis amanota 157-155.

Ni umukino wa 69 wa All-Star muri NBA, wakinwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere muri Chicago, wibukwamo Kobe Bryant wawukinnye inshuro 18, ariko akaba yaritabye Imana afite imyaka 41, tariki ya 26 Mutarama 2020, azize impanuka ya kajugujugu.

Ikipe yari iyobowe na Giannis yambaye nimero 24 yambarwaga na Bryant mu gihe ikipe ya LeBron yambaye nimero 2 yambarwaga n’umukobwa we, Gianna Bryant, na we bapfanye mu mpanuka y’indege yahitanye abantu icyenda.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, nibwo Umuyobozi wa NBA, Adam Silver, yatangaje ko igihembo gihabwa umukinnyi witwaye neza mu mukino w’intoranywa za NBA “All-Star Game MVP Award” cyamaze kwitirirwa Bryant wabaye umukinnyi ukomeye ubwo yakiniraga LA Lakers mu gihe cy’imyaka 20.

Kawhi Leonard ni we mukinnyi wabimburiye abandi kucyegukana kuva cyitiriwe Kobe Bryant, ni nyuma yo kwitwara neza muri uyu mukino wabaye uyu munsi mu rukerera.

Mu kwibuka uyu Kobe Bryant wabaye umukinnyi muto wakinnye All-Star afite imyaka 19 mu 1998, hafashwe amasegonda umunani (ajyanye na nimero umunani yatangiriyeho muri Lakers) yo kumwibuka.

Ubwo agace ka kane katangiraga, ikibaho kigaragaza iminota y’umukino cyazimijwe maze amanota 157 bagombaga gusorezaho (target score), yongerwaho amanota 24 asobanura nimero Kobe Bryant yambaraga.

Kawhi Leonard usanzwe ukinira LA Clippers, yatsinze amanota 30 muri uyu mukino, asama imipira irindwi iva ku nkangara muri uyu mukino wabereye muri United Center ukitabirwa n’abantu ibihumbi 20,900 mu gihe Giannis Antetokounmpo usanzwe ukinira Milwaukee Bucks ari we watsindiye ikipe ye amanota menshi, 25.

Ikipe ya Giannis Antetokounmpo yayoboye uduce dutatu tabanza ku kinyuranyo cy’amanota icyenda, ariko iya LeBron iyishyura iturutse inyuma ndetse itsinda umukino ishyizemo ikinyuranyo cy’amanota abiri (157-155), itsindira akayabo k’ibihumbi 400$ (ibihumbi £360) azatangwa mu gufasha abatishoboye n’abafite ibibazo bitandukanye.

Umupira ugaragaza umukino wa All-Star wakiniwe muri Chicago kuri uyu wa Mbere
Umuhanzi Jennifer Hudson yaririmbye indirimbo ifasha kwibuka Kobe Bryant uheruka kwitaba Imana
Kobe Bryant yitabye Imana mu mpera z'ukwezi gushize, mu mpanuka yanaguyemo umukobwa we, Gianna Bryant'
Kobe Bryant yakinnye umukino wa All-Star inshuro 18 mu myaka 20 yakiniyemo LA Lakers
LeBron James ashyira umupira mu nkangara mu buryo bwa dunk
Khris Middleton wa Team Giannis ashyira umupira mu nkangara
Joel Embiid arwanira umupira na Anthony Davis
Giannis Antetokounmpo adunda umupira ubwo yasatirwaga na LeBron James
Kawhi Leonard ni we wahawe igihembo cya MVP cyitiriwe Kobe Bryant

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza