Kobe Bryant yitiriwe igihembo cya MVP muri NBA All-star

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Gashyantare 2020 saa 01:23
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa NBA, Adam Silver, kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko igihembo gihabwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mukino uhuza intoranywa muri Shampiyona ya NBA “All-Star Game MVP Award” cyamaze kwitirirwa Kobe Bryant uherutse kwitaba Imana.

Kobe Bryant wakiniye Los Angeles Lakers imyaka 20, yitabye Imana tariki ya 26 Mutarama uyu mwaka, azize impanuka ya kajugujugu.

Ni umwe mu banyabigwi babayeho mu mateka ya Shampiyona ya Basketball muri Amerika, ikunzwe kurusha izindi zose ku Isi, aho yakinnye umukino wa All-Star uhuza intoranywa, inshuro 18, akegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’uyu mukino inshuro enye.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020 mu rukerera, nibwo herekanwe igihembo gishya kizajya gihabwa umukinnyi witwaye neza muri All-Star, kitiriwe Kobe Bryant.

Kirerekanwa mu birori byo gusoza umukino wa NBA All-Star 2020 mu rwego rwo kunamira Kobe Bryant, umukobwa we Gianna n’abandi barindwi baguye mu mpanuka ya kajugujugu yabaye mu mpera z’ukwezi gushize.

Adam Silver yagize ati “Kobe Bryant afitanye isano ikomeye cyane na NBA All-Star ndetse agaragaza uburyo uyu mukino wacu wishimirwa. Buri gihe yaharaniraga guhatana n’abeza agahanganira icyiza ndetse ku rwego rwo hejuru ku bwa miliyoni z’abafana ku Isi yose.”

Kobe Bryant yatangiye gukina umukino wa NBA All-Star mu 1998 ubwo yari afite imyaka 19, aba ari na we mukinnyi muto wawukinnye mu mateka yawo.

Iyi nshuro yari iye ya mbere muri 18 yakinnyemo All-Star, akaba uwa kabiri wakinnye kenshi uyu mukino, inyuma ya Kareem Abdul-Jabbar wawukinnye inshuro 19.

Bryant afite agahigo yihariye muri NBA ko kuba yarakinnye All-Star inshuro 18 zikurikiranya hagati ya 1998 na 2016.

Yabaye umukinnyi mwiza w’uyu mukino (MVP) mu 2002, 2007, 2009 (atwarana igihembo na Shaquille O’Neal) no mu 2011. Umukinnyi umwe watwaye iki gihembo inshuro imwe ni Bob Pettit.

Mu myaka 20 yakinnye mu LA Lakers, Kobe Bryant yegukanye Shampiyona ya NBA inshuro eshanu, aba umukinnyi mwiza wa Shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2007/08 mu gihe yatoranyijwe mu ikipe ya NBA inshuro 15.

Bryant ni uwa kane mu batsinze amanota menshi mu mateka ya NBA, n’amanota 33,643.

Umukinnyi uzegukana igihembo cya 2020 Kia NBA All-Star Game Kobe Bryant MVP Award azatorwa n’abafana ba NBA (aho amajwi yabo afite agaciro ka 25%) ndetse n’akanama k’abanyamakuru (gafite uruhare rwa 75%).

Inkuru bifitanye isano: Kobe Bryant n’umukobwa we bashyinguwe hafi y’Inyanja ya Pacifique.

Kobe Bryant yitiriwe igihembo cya MVP gihabwa umukinnyi witwaye neza mu mukino wa NBA All-star uhuza intoranywa
Kobe Bryant yakinnye NBA All-Star inshuro 18 mu myaka 20 yakiniye LA Lakers

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .