Kobe Bryant yitabye Imana

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 Mutarama 2020 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Kobe Bryant wanditse amateka mu mukino w’intoki wa Basketball, yitabye Imana ku myaka 41 kuri iki Cyumweru mu mpanuka y’indege ya kajugujugu yahitanye abandi bantu bane barimo n’umukobwa we w’imyaka 13.

Ni umwe mu bagabo banditse amateka akomeye muri Basketball atuma benshi bakunda uyu mukino, kubera ubuhanga bwamuranze mu myaka yose yakinnye kugeza mu 2016 ubwo yahagarikaga. Yatwaye ibikombe bitanu bya NBA akinira LA Lakers.

Bryant yapfuye ahagana saa yine ku isaha zo mu gitondo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yari mu ndege ye ya kajugujugu yakoreye impanuka muri Leta ya California mu gace ka Calabasas.

Iyo ndege yarimo abantu bane barimo n’umukobwa we w’imyaka 13 witwa Gianni Maria Onore, aho yaguye hacumbye umwotsi mwinshi, nta muntu n’umwe wigeze urokoka. Impamvu yateye iyi mpanuka ntabwo yigeze imenyekana, aho kuri ubu iperereza ryahise ritangira.

Mu bantu bapfuye ntabwo harimo umugore we witwa Vanessa kuko we atari muri iyo ndege. Bwa mbere bikimenyekana, byavugwaga ko nta mwana we wari uyirimo muri bane yari afite barimo n’uwaherukaga kuvuka muri Kamena umwaka ushize ariko byaje kwemezwa ko umukobwa we w’imyaka 13 bari kumwe, ko nawe yapfuye.

Bryant yakiniye Los Angeles Lakers imyaka 20, ni yo kipe yonyine yakiniye kuva yakwinjira muri NBA avuye mu mashuri. Yakinnye imikino 18 ya All-Star muri iyo myaka yose.

Yari umukinnyi wa kane mu mateka ya NBA watsinze amanota menshi kuko agahigo yari afite kamushyiraga ku mwanya wa gatatu karaye gakuweho na Lebron James.

Kobe Bryant yatsinze amanota 33643, amagambo ya nyuma yanditse kuri Twitter ye yashimiraga LeBron James wakuyeho agahigo ke, aho yagize ati “Komeza uteze imbere umukino. Ndakubaha cyane muvandimwe.”

Abantu batandukanye bavuze ku rupfu rwa Kobe Bryant barimo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wavuze ko “amakuru ni uko igihangange mu mukino wa basketball n’abandi batatu baguye mu mpanuka y’indege i California. Ni amakuru ababaje.”

Ikipe ya PSG, AC Milan , Borussia Dortmund zanditse ubutumwa bwihanganisha umuryango we nyuma y’uru rupfu.

Abakinnyi batandukanye n’ibindi byamamare bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rwa Kobe

Aho impanuka yabereye, Polisi yahise ihagera n'ibikoresho bizimya inkongi
Bivugwa ko ikirere kibi cyaba cyagize uruhare muri iyi mpanuka
Kobe Bryant yitabye Imana yitabye Imana ku myaka 41 y'amavuko
Ni umwe mu bantu batumye benshi bakunda umukino wa Basketball, abanyarwanda bakazajya bahara ibitotsi bashaka kureba imikino ye
Yatwaye ibikombe bitanu bya NBA mu myaka 20 yakiniye LA Lakers
Umugore we witwa Vanessa ntiyari mu bari muri iyi ndege
Nimero yambaraga zimanitse muri Staples Center mu rwego rwo kumushimira ku myaka 20 yakiniye LA Lakers

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza