Kobe Bryant n’abo bari kumwe bashinjwe uburangare bwatumye bahitanwa n’impanuka ya kajugujugu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Gicurasi 2020 saa 12:47
Yasuwe :
0 0

Umuvandimwe w’uwari utwaye indege ya kajugujugu yahitanye abantu icyenda barimo Kobe Bryant wamamaye muri NBA, n’umukobwa we Gianna, yavuze ko abagenzi bari bayirimo bafite amakosa kandi barangaye nk’uko inyandiko y’urukiko ibigaragaza.

Abunganizi ba Berge Zobayan washyizwe ku rutonde nk’uhagarariye Ara Zobayan wari utwaye iyo kajugujugu, bavuze ko "ibikomere cyangwa ibyangiritse ku barega cyangwa abo bahagarariye, byatewe mu buryo bwose cyangwa bigirwamo uruhare n’uburangare cyangwa amakosa yabo."

Ni ibikubiye mu nyandiko ya paji zirindwi isubiza ku kirego cyatanzwe n’umugore wa Kobe Byrant, Vanessa Bryant, arega ikigo nyiri kajugujugu yahitanye umugabo we. Nubwo nta makuru arambuye yatangajwe, abanyamategeko ba Berge Zobayan bavuga ko bagiye muri iyo kajugujugu bazi ibyago bijyana nabyo.

Umwunganizi wa Vanessa Bryant, yatanze ikirego ashinja sosiyete Island Express yabarurwagaho indege yishe abo mu muryango we, kimwe na Ara Zobayan wari uyitwaye, kuba baragize uburangare ubwo bemeraga ko iguruka mu kirere kitameze neza kandi byari bibujijwe.

Vanessa mu kirego cye yavuze ko umupilote Ara Zobayan, yahagurukije indege atabanje gusuzuma neza uko ikirere cyifashe, atabanje no gushaka amakuru y’uko ikirere kiraza kuba kimeze, yanga no gusubika urugendo ubwo yamenyaga ko ikirere cyijimye kubera ibihu byari byiriweho uwo munsi.

Tariki ya 24 Gashyantare ubwo hatangwaga icyo kirego, nibwo habaye ikiriyo cyo gusezera no kwibuka Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna bitabye Imana mu mpera za Mutarama, bazize iyo mpanuka ya kajugujugu.

Sosiyete Island Express ntacyo yigeze ivuga ku byatangajwe, ndetse uyihagagariye yabwiye CNN ko ntacyo ishaka kuvuga ku manza zikomeje.

Nta tariki y’iburanishwa iremezwa. Muri Mata, imiryango ya Christina Mauser na John Altobelli, umugore we Keri n’umukobwa wabo Alyssa w’imyaka 14, bahitanywe n’impanuka, yatanze ikirego ishinja Island Express yabarurwagaho iyo ndege.

Abanyamategeko b’imiryango ya Mauser na Altobelli batanze ibirego bitandukanye, bashinja Island Express kugira uburangare no kutagira icyo yitaho.

Kajugujugu yakoze impanuka tariki ya 26 Mutarama ubwo yari itwaye Kobe Bryant n’abandi mu Kigo cya Mamba Sports muri Thousand Oaks i California, ahari kubera umukino wa Basketball wari guhuza abana.

Abandi baguye muri iyo mpanuka ni Payton Chester w’imyaka 13 na Sarah Chester w’imyaka 45.

Kobe Bryant n’abo bari kumwe bashinjwe amakosa n'uburangare byatumye bahitanwa n’impanuka ya kajugujugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .