Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinze iya Liban amanota 80-62 mu mukino wa mbere mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi wabaye ku wa Mbere, tariki 19 Kanama 2024 muri BK Arena.
Muri uyu mukino, Murekatete ni we watsinze amanota menshi angana na 24 anakora rebound zirindwi.
Nyuma y’umukino, Thompson wamamaye muri Golden State Warriors ariko uherutse kwerekeza muri Dallas Mavericks, yacyeje Murekatete.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ahatambutswa ubutumwa bw’amasaha 24 (story), Thompson yagize ati “Ndakubona Murekatete Bella komeza uyobore. Umunyabigwi wa Cougars (ikipe akinamo).”
Thompson ni umwe mu bakinnyi bakomeye cyane muri NBA kuko yayegukanye inshuro enye ari kumwe na Golden State Warriors.
Uyu mukinnyi kandi aza ku mwanya wa gatandatu mu bamaze gutsinda amanota atatu menshi mu mateka ya NBA, aho kugeza ubu afite 2481.
Kimwe na Murekatete, Thompson na we yazamukiye mu ikipe ya Washington State Cougars Basketball, aho mu 2020 iyi kipe yabitse burundu nimero imwe yambaraga.
Murekatete ni umwe mu bakinnyi bakomeje kwitwara neza by’umwihariko uyu mwaka akaba yarawanditsemo amateka menshi.
Yaciye uduhigo twinshi muri iyi kipe ye kuko yabashije kuba umukinnyi wa mbere mu mateka wakoze rebound nyinshi (990), block nyinshi (188), wakinnye imikino myinshi (153) ndetse wanabanje mu kibuga inshuro nyinshi (145).
Muri rusange, amaze gutsindira Washington State Cougars Women’s Basketball amanota 1552 bimushyira ku mwanya wa gatanu mu bamaze gutsindira iyi kipe amanota menshi mu mateka yayo.
Ibi kandi byatumye ashyirwa mu bakinnye umukino w’intoranwa muri Shampiyona ihuza kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Women’s College All Star Game).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!