Kiyovu Sports na Patriots BBC zasinyanye amasezerano y’ubufatanye na AZAM (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Mutarama 2020 saa 06:21
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya AZAM Bakhresa Group izwi cyane nk’uruganda rukora ifarini rubarizwa muri Tanzania, yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe abiri yo mu Rwanda, ari yo Patriots BBC na Kiyovu Sports, zizajya zamamaza uru ruganda binyuze ku myambaro yazo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2020 nibwo habaye umuhango wo gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’amakipe yombi, igikorwa cyabereye ku cyicaro cya AZAM mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Azam Bakhresa Group, afite agaciro ka miliyoni 132 Frw mu gihe cy’imyaka ine.

Ku ruhande rwa Kiyovu Sports, yari ihagarariwe n’Umuyobozi wayo wungirije, Ntarindwa Théodore mu gihe Bakhresa Grain Milling Rwanda Ltd yari ihagarariwe n’Umuyobozi wayo, Munir Bakhresa.

Muri iki gihe cy’imyaka ine aya amasezerano azamara, Kiyovu Sports izahabwa miliyoni 132 Frw, ni ukuvuga miliyoni 33 Frw ku mwaka.

Kiyovu Sports izajya yambara imyenda iriho ibirango bya Azam mu gihe kandi n’uru ruganda ruzajya rwamamaza ku mikino iyi kipe yakiriye.

Bakhresa Grain Milling Rwanda Ltd yo muri AZAM Bakhresa group ni nyiri Azam Media yari umuterankunga wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu myaka ine ishize.

Munir Bakhresa yavuze ko bahisemo gukorana n’amakipe yombi kugira ngo bakomeze ibikorwa batangaga muri Siporo y’u Rwanda.

Ntarindwa Théodore yavuze ko ubufatanye bagiranye na AZAM buzafasha Kiyovu Sports gukomeza kwiyubaka no gutegura impano z’abakiri bato.

Kiyovu Sports izakirwa na Sunrise FC ku Cyumweru mu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona y’Umupira w’amaguru.

Uretse Kiyovu Sports, AZAM yasinyanye kandi n’ikipe ya Basketball, Patriots BBC, amasezerano y’imyaka ibiri afite agaciro ka miliyoni 48 Frw, ni ukuvuga miliyoni 24 Frw ku mwaka.

Umuyobozi wungirije wa Patriots BBC, Munyangaju Edouard, na we yavuze ko bishimiye kugirana ubufatanye na AZAM kuko bizsyifasha kuzamura urwego.

Iyi kipe iratangira Shampiyona kuri uyu wa Gatanu ihura na IPRC Kigali BBC.

Aya makipe yombi yiyongereye kuri APR FC yasinyanye na AZAM amasezerano afite agaciro ka miliyoni 228 Frw mu gihe cy’imyaka ine.

Abakunzi ba Kiyovu Sports bari bitabiriye uyu muhango
Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na AZAM Bakhresa Group
Uru ruganda rwasinyanye kandi na Patriots BBC
Kiyovu Sports iratangira kwambara imyambaro iriho ibirango bya AZAM
Amasezerano y'impande zombi azamara imyaka ine, afite agaciro ka miliyoni 132 Frw
Patriots BBC na yo yasinyanye na AZAM amasezerano y'imyaka ibiri
Patriots BBC iratangira kwambara imyambaro iriho ibirango bya AZAM

Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza