Ni imikino y’Umunsi wa mbere wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ya Basketball yabaye ku wa Gatanu, tariki 13 Mutarama 2023.
Umukino wa REG ifite ibikombe bibiri biheruka na Orion yazamutse uyu mwaka, ni wo wabanje saa moya z’ijoro ku kibuga cya Kepler.
Iyi kipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu, yinjiye muri uyu mukino ifitiwe amatsiko menshi, kubera amazina akomeye yatakaje muri uyu mwaka nka Nshobozwabyosenumuk iza Jean Jacques Wilson, Axel Mpoyo na Kaje Elie bose bagiye muri APR BBC.
Gusa, nta cyuho cyabo gikomeye cyagaragaye kuko iyi kipe yatangiye iha ikaze Orion mu Cyiciro cya Mbere, maze itsinda agace ka mbere ku manota 23-15 ibifashijwemo na Beleck Bell na Muhizi Prince.
Mu gace ka kabiri, REG yatangiye gushyiramo ikinyuranyo ari na ko Muhizi yakomezaga gutsinda amanota, gusa Orion ikanyuzamo igatsinda nubwo bitari cyane. Aka gace karangiye REG igatsinze ku manota 26-10.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka REG iyoboye n’amanota 49 kuri 25 ya Orion.
Orion yagarutse mu gace ka gatatu, bigaragara ko ivuye kuruhuka koko, itangira kuyobora aka gace ari na ko abasore bayo nka Tshimbau Atsalia na Munyakazi Gislain batsinda amanota menshi.
REG yakinanaga imibare myinshi yirindi kujya kure, ndetse bizakurangira aka gace na ko igatsinze ku manota 26-20.
Mu gace ka kane, abasore ba Orion bagarutse bacitse intege ndetse bari hasi bigaragara ko bari barushye.
REG yagatsinze mu buryo bworoshye cyane ari na ko itangira kuryohereza abafana mu gutsinda amanota menshi ariko harimo n’imyiyereko, karangira itsinze amanota 28-6.
Muri rusange umukino warangiye REG BBC ikubye kabiri Orion mu manota kuko yatsinze 103-51, iyiha ikaze mu Cyiciro cya Mbere.




– Patriots BBC yatunguwe n’ikipe ya Titans ivuye mu Cyiciro cya Kabiri
Umukino wahise ukurikiraho ku i saa Tatu, Patriots BBC yakiriye Kigali Titans na yo yazamutse mu Cyiciro cya Mbere uyu mwaka ndetse itwaye k’igikombe cyo mu Cyiciro cya Kabiri.
Bitandukanye na ngenzi yayo, Titans yatanze akazi gakomeye kuko yagendanaga na Patriots mu manota, maze agace ka mbere karangira amakipe yombi anganya amanota 22-20.
Mu gace ka kabiri, Titans yagarukanye imbaraga ishaka kuyobora umukino, ari na ko yabifashwagamo na Munyeshuri Thierry uzwiho gutsinda amanota menshi cyane. Amakipe yombi yakomeje kwegerana ariko birangira Titans itsinze aka gace ku manota 28-26.
Igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya amanota 48-48.
Nk’uko imaze kubimenyereza abakunzi bayo, Patriots uduceri tubiri twa nyuma ni ho yigaranzurira umukeba. Aka gace yagakinnye neza ibifashijwemo na Kapiteni wayo, Mugabe Aristide, watsindaga amanota menshi muri icyo gihe.
Nubwo byari bimeze bityo, Titans yarwanaga no kutajya kure ngo bayishyiremo ikinyuranyo kinini. Agace ka gatatu karangiye Patriots igatsinze ku kinyuranyo cy’amanota icumi, 26-16.
Titans yaje mu gace ka nyuma ikina umukino wo gupfa no gukira ndetse inabizi ko abasore ba Patriots barushye ahanini bijyanye n’uko imyaka imaze kwigira hejuru.
Munyeshuri yahetse Titans, icyo akozeho cyose gitangira kuba zahabu, ubundi atsinda amanota karahava. Perry William Kiah na we yari hafi aho kuko yatangaga imipira myinshi ivamo amanota.
Patriots yarushijwe bigaragara, byarangiye itsinzwe agace ka kane ku kinyuranyo cy’amanota 23 kuko karangiiye Titans itsinze amanota 34-11.
Umukino warangiye Kigali Titans itunguranye itsinda Patriots amanota 98-85.
Imikino iteganyijwe mu mpera z’icyumweru:
Ku wa Gatandatu, tariki 14 Mutarama 2023, kuri Kepler
- APR BBC VS IPRC Musanze, saa 13:00
- Tigers BBC VS IPRC Huye, saa 15:00
Ku Cyumweru, tariki 15 Mutarama 2023, kuri Stecol
- REG BBC vs IPRC Musanze, saa 11:00
- APR BBC vs IPRC Huye, saa 13:00
- Espoir BBC vs Orion, saa 15:00







Amafoto: Shema Innocent
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!