Kigali Arena iratahwa ku mugaragaro

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Kanama 2019 saa 12:49
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Kanama 2019 ni bwo hatahwa ku mugaragaro inzu y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza.

Iyi nzu iherereye i Remera, iruhande rwa Stade Amahoro, yatangiye kubakwa muri Mutarama uyu mwaka na Sosiyete y’Abanya-Turikiya, Summa Rwanda, ari na yo yubatse Kigali Convention Centre.

Ni inyubako ya mbere nini y’imikino mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse iri mu icumi za mbere muri Afurika yose.

Yubatswe mu buryo bumeze kimwe na Dakar Arena iherereye i Diamniadio nayo yubatswe na Summa ariko aho bitandukaniye ni uko iyi yo muri Sénégal yakira abantu ibihumbi 15.

Ifite uburebure bwa metero 18,6 uvuye ku gisenge. Izajya yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Kigali Arena igizwe n’ibice bine (zone), aho buri kimwe gifite abo cyagenewe. Amarembo magari aherereye ahazwi nko mu Migina ku muhanda wa Sport View.

Imirimo yo gutaha ku mugaragaro iyi nyubako iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu guhera saa 16:00, aho hateganyijwe n’imikino ibiri ya Basketball ihuza amakipe yageze ku mukino mu guhatanira Igikombe cya shampiyona haba mu bagabo no mu bagore.

Guhera saa 17:00 haraba umukino uhuza The Hoops WBBC na APR WBBC mu bagore mu gihe REG BBC na Patriots BBC zikina guhera saa 19:00.

Mu minsi ishize, Perezida Kagame yasuye Kigali Arena ari kumwe na Perezida wa Toronto Raptors, Masai Ujiri wanamushimiye ku gikorwa gikomeye yakoze cyo kubaka iyi nzu y’imikino n’imyidagaduro.

Kimwe mu byatumye hubakwa Kigali Arena ni ukugira ngo u Rwanda rugire ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga y’imikino ikinirwa mu nzu izwi nka Indoor Games.

U Rwanda rwamaze guhabwa kwakira imikino ya nyuma ya Basketball Africa League izatangira muri Werurwe umwaka utaha, igahuza amakipe 12 yo muri Afurika muri iri rushanwa ryashyizweho na NBA.

U Rwanda rwahawe kandi no kuzakira Igikombe cya Afurika cya Basketball mu bagabo, kizaba mu 2021.

Kanda hano wihere ijisho Kigali Arena igiye gutahwa ku mugaragaro.

Kigali Arena yamaze kuzura, iratahwa kuri uyu wa Gatanu
Imbere muri Kigali, intebe ziri mu mabara agize ibendera ry'u Rwanda
Ukigeramo, usanganirwa n'amagambo aguha ikaze muri Kigali Arena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza