Uyu mukino ubanziriza uwa nyuma wabaye ku Cyumweru, tariki 18 Kanama 2024, muri Lycée de Kigali.
Ni umukino utari ufite icyo uvuze ku rutonde rwa Shampiyona kuko ntacyo wari buhindure, ahubwo amakipe yombi yarwaniraga icyubahiro cyayo.
Iyi mpamvu kandi yatumye uyu mukino utitabirwa cyane nk’uko usanzwe kuko ubundi usanzwe wuzuza iki kibuga, abantu bakabura aho bicara.
REG BBC yatangiye neza umukino ibifashijwemo na Muhoza Jean de Dieu na Cleveland Thomas Jr batsinda amanota menshi. Agace ka mbere karangiye iyi kipe iyoboye umukino n’amanota 27 kuri 20 ya Patriots.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yakomeje gukina neza no mu gace ka kabiri, abarimo Muhizi Prince na Mukama Victor bakomeza gutsinda.
Iyi kipe yongereye ikinyuranyo kigera mu manota 15 (45-30) ubwo haburaga iminota ibiri n’igice ngo aka gace karangire.
Igice cya mbere cyarangiye REG BBC iyoboye umukino n’amanota 50 kuri 34 ya Patriots BBC.
Mu gace ka gatatu, Patriots yatangiye kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Stephaun Branch na William Perry.
Aka gace karangiye REG ikiyoboye umukino n’amanota 67 kuri 61 ya Patriots.
Agace ka nyuma kari injyanamuntu amakipe yombi atsindana cyane. Mu minota itanu yako ikinyuranyo cyari amanota 10 (75-65).
Muri iyi minota, Cleveland yatsindaga amanota menshi cyane yafashaga REG kwizera intsinzi. Mu minota ibiri ya nyuma, Patriots yashatse kugaruka ariko biranga.
Umukino warangiye, REG BBC yatsinze Patriots BBC amanota 86-83 iba ikipe ya mbere iyitsinze muri Shampiyona y’uyu mwaka.
Umukino usoza iri rushanwa uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki 23 Kanama 2024 hagati ya Patriots BBC na UGB BBC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!