00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kepler WBBC yongeyemo Umunya-Cameroun

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 22 January 2025 saa 08:14
Yasuwe :

Mu gihe habura iminsi mike kugira ngo Shampiyona ya Basketball itangire, amakipe akomeje kugaragaza imbaraga mu kwiyubaka.

Kepler WBBC igiye gukina umwaka wayo wa kabiri, yaguze Umunya-Cameroun, Josiane Tcheumeleu wakinaga muri FAP y’iwabo.

Uyu mukinnyi ukina nk’Umu-Guard, yanyuze no muri Avenir de Rennes Basket yo mu Bufaransa. Yazamuye izina rye cyane mu mikino ihuza ibihugu bikoresha Igifaransa yabereye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2023.

Uyu mukinnyi yageze i Kigali ndetse ari gukorana n’abandi imyitozo bitegura Shampiyona izatangira ku wa 25 Mutarama 2025.

Ni umwaka wa kabiri Kepler WBBC igiye gukina Shampiyona ya Basketball, aho uwa mbere yitwaye neza yegukana umwanya wa gatatu.

Iyi kipe izatangira Shampiyona yakira The Hoops ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Mutarama 2025 saa Cyenda muri Kepler College.

Josiane Tcheumeleu yatangiye gukora imyitozo muri Kepler WBBC
Josiane Tcheumeleu yari ari kumwe na FAP mu mikino ya Africa Women's Basketball League yabaye mu Ukuboza 2024
Josiane Tcheumeleu yitezweho kuzafasha Kepler WBBC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .