Kepler WBBC igiye gukina umwaka wayo wa kabiri, yaguze Umunya-Cameroun, Josiane Tcheumeleu wakinaga muri FAP y’iwabo.
Uyu mukinnyi ukina nk’Umu-Guard, yanyuze no muri Avenir de Rennes Basket yo mu Bufaransa. Yazamuye izina rye cyane mu mikino ihuza ibihugu bikoresha Igifaransa yabereye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2023.
Uyu mukinnyi yageze i Kigali ndetse ari gukorana n’abandi imyitozo bitegura Shampiyona izatangira ku wa 25 Mutarama 2025.
Ni umwaka wa kabiri Kepler WBBC igiye gukina Shampiyona ya Basketball, aho uwa mbere yitwaye neza yegukana umwanya wa gatatu.
Iyi kipe izatangira Shampiyona yakira The Hoops ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Mutarama 2025 saa Cyenda muri Kepler College.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!