Iyi mikino biteganyijwe ko izanyura kuri KC2, shene ya kabiri ya Televiziyo Rwanda yita by’umwihariko ku bijyanye n’imikino n’imyidagaduro.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko yiteguye kwakira iyi mikino ndetse ko Abanyarwanda bazayikurikirana kuri televiziyo zabo kuko abafana bataremerwa kujya ku bibuga.
Ubwo butumwa bugira buti “Kuva ku wa 25 Ugushyingo 2020, u Rwanda ruzakira imikino y’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu Bagabo. Irushanwa rizanyura kuri @KC2_RW. Ntimuzacikwe.’’
From 25th November 2020, Rwanda will host the @fiba
#AfroBasket Qualifiers Tournament . The tournament will be live at @rbarwanda on @KC2_RW . Don't miss. @AuroreMimosa @SMDidier1 @ferwabaRW pic.twitter.com/C6c8Nz7w8d— Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) November 19, 2020
Ikipe y’u Rwanda ya Basketball izatangirira kuri Mali mu mikino yo mu itsinda D iteganyijwe kuba hagati ya tariki ya 26 n’iya 29 Ugushyingo 2020 muri Kigali Arena.
Nyuma y’umukino ubanza u Rwanda ruzakina na Mali ku wa 26 Ugushyingo saa Mbili z’umugoroba (20:00), ruzasubira mu kibuga tariki ya 28 Ugushyingo ikina na Nigeria guhera saa Mbili, mu gihe uwa nyuma uzaruhuza na Algérie ku wa 29 Ugushyingo2020.
Andi makipe azitabira iyi mikino i Kigali ni Tunisie, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Madagascar zo mu itsinda A ndetse na Sénégal, Angola, Mozambique na Kenya zo mu itsinda B.
Umujyi wa Kigali uzakira amakipe 12 yo mu matsinda atatu A, B na D mu gihe andi makipe ane yo mu itsinda E azahurira mu Mujyi wa Alexandria mu Misiri. Imikino yo mu itsinda C yo yakinwe muri Gashyantare uyu mwaka.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball, Umunya-Serbie Vladmir Bosnyak, yahamagaye abakinnyi 19 bari mu mwiherero wo kwitegura iyi mikino kuva ku wa 5 Ugushyingo 2020. Patriots BBC iheruka kwegukana igikombe cya Shampiyona ya 2019/20, ifitemo abakinnyi batandatu mu gihe abakina hanze bahamagawe ari batatu.
Afrobasket 2021 izitabirwa n’amakipe 16, izabera mu Rwanda hagati ya tariki ya 24 Kanama n’iya 5 Nzeri 2021.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!